Published Saturday , on 27 July 2019, 18:10:02 by Uwimana Joselyne

Abakorera mu miryango itari iya Leta yita ku butabera n’uburenganzira bwa muntu, barasaba ubuyobozi bakorana nabwo kutabafata nk’abakeba mu gihe bashaka gufasha abaturage kubona ubutabera bunoze.

Bamwe mu bakorera muri iyi miryango basaba ubuyobozi kujya bwihutisha serivisi bakenera ndetse bagasenyera umugozi umwe, aho gufatwa nk’abashaka guhangana na bo.

Umwe muri bo witwa Abraham Tumusifu, agira ati "Twamenye neza uburyo tuzajya dukorera umuturage ubuvugizi kandi mu buryo bunoze, bidatumye abayobozi ba Leta dukorana nk’abakeba".

Me Serugo Michel ni umukozi wa MAJE mu karere ka Rubavu, agira ati "Imiryango itari iya leta ikwiye kwagura imikoranire, bakamenya ibibazo biri mu baturage bakabicukumbura, bakamenya uburyo bikemuka bakanagaragaza uruhare rwabo mu ikemuka ry’ibyo bibazo, ibyo byose bizadufasha mu iterambere ry’umuturage twese dukorere".

Gahunde Gilbert ni umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza, yagize ati "Mbere imiryango itari iya Leta twajyaga dukora dusa nk’aho dutandukanye cyangwa se naho duhangana, ariko ubu icyo twese duharanira ni ukuzamura umuturage kandi nicyo twagakwiye gushyira imbere twese".

Umuryango Ihorere munyarwanda (IMRO) ifatanije n’indi miryango itandukanye harimo, HDI, GLIHD na RNGOF, yihaye intego yo kuzamura umuturage mu mibereho myiza, uburinganire, kurwanya ihohiterwa, igwingira ry’abana n’ibindi.