Published Saturday , on 18 August 2018, 12:21:35 by Uwimana Joselyne


Ishayaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ryijeje abatuye mu murenge wa Kanama ko nibagera mu nteko bazaharanira ko ibikorwa byabo by’ubucuruzi buhakorerwa bazabiteza imbere.

Bamwe mu bakandida ba DGPR bagiye bagaragaza imihigo yabo muri aka karere bagarutse ku bucuruzi bw’ibirayi ndetse n’ibigori.

Mawombe Carne ni Visi Peresida wa mbere w’iri shyaka, yagize ati "turabizi ko abacuruzi bafite ibibazo byinshi nko kuba batanga imisoro myinshi tuzagabanya imisoro ku bantu bafite igishoro gike nko guhera kuri million ebyiri, abo ntibakwiye gutanga imisoro, ibyo tuzabikorera ubuvugizi, ikindi tuzabubakira inganda ntoya ndetse n’inini zizabafasha ku musaruro mujya mubona w’ibigori ni muramuka mudutoye ibyo byose bizakemuka”.

Mugisha Alex nawe ni umwe mu bakandida, yagize ati ”kuba twaraje tutavuga rumwe na Leta hari icyo bivuze kuri twe ntago ari ukuza guhangana ahubwo ni ugukosora ibitaragenze neza, ntabwo twaje guherekeza abandi nk’uko bamwe babyibwira. Nko mu bucuruzi bwanyu rero hari byinshi tuzakosora, hari amato yaje ariko akoreshwa nabi bayahaye abantu batazi kuyakoresha ntiyakoreshywa neza arangirika ibyo tuzabikorera ubuvugizi cyane nk’uturere dukora ku mazi”.

DGPR yakomereje ukwiyamamaza kwabo mu karere ka Nyabihu naho babizeza ko bazabakorera ubuvugizi mu bikorwa byabo by’ubucuruzi.