Published Wednesday , on 28 March 2018, 10:41:57 by Christophe Hitayezu

Mu gihe bimenyerewe ko gutunganya inzara, imisatsi n’ibindi bijyanye n’uburanga bikorerwa mu mazu yabugenewe azwi nka ’Salon de Coiffure’, mu karere ka Rubavu ho hari abatangira zimwe muri izi serivisi ku mbaraza no ku mihanda bikabangamira ababikorera mu nzu zabugenewe.

Gutunganya inzara ni imwe muri izi serivisi zitangirwa ku mihanda n’abatari bake barimo abanyarwanda ndetse n’abo bivugwa ko baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Munyangabo Mike ni umwe mu batazwi umubare batunganya inzara ku muhanda ahazwi nka Unama Ukore mu karere ka Rubavu, avuga ko yabanje gukorera muri Salon nyuma akahava akaza gukorera ku muhanda kuko ari ho abona agatubutse kuko ngo uretse kuba bakoresha ibikoresho bya make n’abakiriya babagana ari benshi.

Mu magambo ye bwite yagize ati "Muri Salon umukiriya bamusigira igihumbi ku nzara z’amaboko n’igihumbi ku maguru, yose hamwe akaba ibihumbi bibiri, ariko aha nsigira magana atanu cyangwa magana atatu, kandi aha abakiriya baza cyane kurusha muri Salon".


Atangira serivisi ku muhanda akaganwa na benshi kuko yishyuza make

Asobanura iby’iri tandukaniro mu biciro, Munyangabo yagize ati "Muri Salon biba bisaba ko wishyura nyirayo, ugakoresha ibikoresho bihenze nk’ama verni ahenze n’ibindi, ariko aha dukoresha ya ma verni aba akiri hasi kuko ntiwaba usigira amafaranga magana atanu cyangwa magana atatu ngo ujye kugura verni y’ibihumbi bitanu."

Ku rundi ruhande ariko abakorera mu ma salon bavuga ko abakorera mu mihanda bababangamira cyane kuko bakira make, ntibasora kandi ntibishyura ubukode bakabatwara abakiriya.

Nteziryayo Albert ukorera muri Salon imwe yo mu mujyi wa Rubavu, avuga ko abantu bakorera ku mihanda bababangamira cyane, agira ati "Hari abantu bakorera hanze bagakoresha ibintu bishobora no kwangiza inzara z’abakiriya, harimo abafite ibikoresho bavanga n’ibindi bagakora ibintu bitemewe. Babona abakiriya kuko hariya bakorera badatanga imisoro. Icyo nsaba badufasha ni uko bariya bantu bakorera hanze babahwitura bakibutswa ko bagomba kunoza umwuga wabo".


Nteziryayo ahuza na bagenzi be bakorera muri Salon de Coiffure ko abakorera ku muhanda babangamira akazi kabo

Mu rwego rwo kunoza umwuga w’abatunganya uburanga, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, cyashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge agenga abakora uyu mwuga, ubu hakaba haratangiye ubukangurambaga bubamenyesha ko iri bwiriza rihari ndetse hakazakurikiraho no kurishyira mu bikorwa, ni ikintu bamwe mu bafite ama Salon bishimira ko bizaca akajagari kagaragaraga muri ubu bucuruzi.

Ku bijyanye no gukorera ku mihanda, Anastasie Mukeshiyaremye, umuyobozi w’Ishami rishinzwe gushyiraho ubuziranenge muri RSB, avuga ko bitemewe n’ababikora ari amakosa kandi birimo ingaruka nyinshi kuri bo, yagize ati "Twaberetse ko ari ibintu bibangamiye bagenzi babo ndetse n’abakiriya, ingaruka ni nyishi bashobora guhura na zo."


Madamu Mukeshiyaremye avuga ko amabwiriza y’ubuziranenge muri serivisi z’uburanga azaca akajagari kandi akanongera ubunyamwuga

Ubukangurambaga bugamije kwigisha no kwereka abafite ama salon de coifure ko bashyiriweho amabwiriza y’ubuziranenge bagomba kubahiriza, buri kubera mu gihugu hose aho biteganyijwe ko buzarangirana n’uku kwezi kwa Werurwe hagakurikiraho kubahiriza aya mabwiriza no gutunga ikirango cy’ubuziranenge kuri buri Salon de Coiffure ikorera mu Rwanda kugirango ubuzima bw’abayagana burusheho gusigasirwa.


Ubukangurambaga buri gukorwa ku bakora uyu mwuga bose mu gihugu