Published Wednesday , on 5 June 2019, 12:32:58 by Christophe Hitayezu

Ababyeyi bafite abana mu ngo mbonezamikurire barahamya ko zahinduye imibereho yabo, kandi ko bizeye ko ntaho bazahurira n’igwingira. Kugwingira bigira ingaruka ku mikurire n’imitekerereze y’umwana mu gihe cy’ubuzima bwe bwose.

Umuhirwa Tonzi ufite umwana mu rugo mbonezamikurire rwegeye umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharabira Demokarasi ya Congo, uzwi nka Petite barriere, avuga ko umwana we yari ameze nabi ndetse anarwaye bwaki, ariko mu mezi arindwi gusa akaba amaze kwiyongeraho ibiro bisaga icumi.

Uyu mubyeyi agira ati, “Namuzanye afite umwaka n’amezi abiri, afite ibiro bitandatu, ubu afite umwaka n’amezi icyenda, afite ibiro cumi na bitanu. Jye sinari nsobanukiwe imirire y’umwana byinshi nabyigiye aha. Nanjye ubwange nari meze nabi mfite ibiro 20 kubera imihangayiko, ariko ubu ndapima 40.”

Mujawamariya Claudine nawe arerera muri uru rugo rwakira abana bari hagati y’amezi arindwi n’imyaka itatu, avuga ko yizeye imikurire myiza y’umwana kuko ibiro bye byiyongera uko bikwiye, nk’uko abigaragarizwa n’umuganga ukurikirana aba bana.

Uruhare rw’imirire myiza ku mitekerereze y’umwana kandi runashimangirwa n’abafite abana mu irerero Rich Madjengo riri mu mujyi wa Rubavu, ryakira abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu.

Kawera Julienne uhafite uw’imyaka itanu, avuga ko imitekerereze ye itandukanye n’abandi bari mu kigero cye. Avuga ko umwana agaragaza amatsiko cyane kandi agakunda kubaza no gusobanuza, bikagaragaza ko afite umuhate wo kumenya ndetse akazirikana umukoro wo ku ishuri.

Abahanga mu buzima bwa muntu bavuga ko kugwingira bitangira kuva umwana asamwe kugera ku myaka itanu iyo atabonye ibyuzuye bitunga umubiri, kandi nyuma y’iyo myaka ntibibe byakosorwa. Ni mu gihe mu Rwanda igwingira riri ku kigero cya 38% hagendewe ku bushakashatsi bwa 2015 bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Yasser El-Gammal uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, yibutsa ko kugwingira bigira ingaruka ku muntu ubuzima bwe bwose. Agira ati “Igwingira ribangamira imikurire ya muntu, ubushobozi bwe mu ishuri ndetse n’ibyo yari bubashe kugeraho mu buzima bwe bwose”. Akomeza agira ati, “Rinagabanya ubushobozi bw’imikorere y’umuntu, bikagira ingaruka ku gihugu”.

Nyuma y’uko akarere ka Rubavu kaje mu twa mbere mu gihugu dufite ikibazo cy’igwingira ry’abana, aho kari ku kigero cya 46,3% mu bushakashatsi bwa 2015, ubuhamya bw’ababyeyi bugaragaza ko amarerero n’ingo mbonezamikurire, ari ingamba zikwiye zo guhangana na ryo.