Published Tuesday , on 4 June 2019, 11:10:04 by Christophe Hitayezu

Bamwe mu babyeyi barerera mu irerero ryitwa Rich Madjengo riherereye mu mujyi wa Rubavu, bemeza ko uretse kunoza imirire ku bana babo, banigiyeho gutegura indyo yuzuye mu mafunguro yo mu ngo zabo, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Kawera Julienne, ni umwe mu babyeyi bafite abana muri iri rerero, agira ati, “Hari ukuntu umwana adakunda kunywa igikoma mu rugo, ariko araza akambwira ko icyo bamuhaye yakimaze, n’ibyo bariye araza akabimbwira. Ikindi kandi batwigishije ibigize indyo yuzuye, irimo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n,ibirinda indwara, banaduhugura uko tugomba kuyitegura, ubu hari byinshi byahindutse mu ngo zacu ku bijyanye n’imitegurire y’amafunguro.”

Undi ni uwitwa Uwizeyimana Solange, agira ati, “Iki kigo bajya bateka duhari tugakopera, bakatwereka uko twakoresha ibyo dufite hafi bikavamo indyo yuzuye. Mu mikurire y’abana n’ubwonko bwarakuze, uwanjye mbona imitikerereze ye yarahindutse. Araza akambwira ibyo bize, aba azi ko agomba gukora umukoro, mbega muri we ukabona ko bimurimo ko ari umunyeshuri.”

Umwe mu barezi witwa Umutoni Claudette, avuga ko hari abana baza bafite ibimenyetso by’imirire mibi ariko nyuma y’igihe runaka bakamera neza, kuko uretse ubumenyi bwo mu ishuri bukangura ubwonko bwabo, banahabwa ibyo kurya n’ibyo kunywa byujuje intungamubiri umwana aba akeneye. Agahamya ko ababyeyi baryishimiye kuko ribafasha kurera neza abana.

Umuhuzabikorwa w’iri rerero, Sheikh Ngiruwonsanga Saidi, agaragaza uruhare rwaryo mu gufasha abarituriye n’abarirereramo, agira ati “Dufite abafashyamyumbire bakora ubukangurambaga ku gutegura indyo yuzuye. Bikorwa rimwe mu kwezi mu midugudu ikikije iri rerero. Tunagira umwanya buri wa Kabiri mu nteko rusange z’abaturage abafashashyamyumvire bakahatanga ibiganiro.”

Akomeza agira ati, “Buri kwezi duhuriza hano ababyeyi baharerera tukabereka uko indyo yuzuye itegurwa, twifashishije ibyo kurya bikunzwe kuboneka. Nyuma tugira igihe cyo kubasura mu ngo tukanareba ko ibyo tubigisha babishyira mu


Sheikh Ngiruwonsanga Saidi aganira n’abanyamakuru

Gusa Sheikh Ngiruwonsanga avuga ko hari imbogamizi y’ubushobozi bwo kugura ibyo bigishirizaho ababyeyi ariko bakaba baratangiye kubaganiriza ngo buri wese ajye yitwaza icyo afite, niba ari ikijumba, ibishyimbo, umuceri cyangwa ikindi.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwambayizina Marie Grace avuga ko hashyizwe ingufu mu bukangurambaga kuko ibiribwa muri aka karere bihari, dore ko kanakora ku Kivu. Avuga ko berekwa ko iby’ingenzi babifite mu ngo bitava kure, ahubwo ko ababyeyi berekwa uko babihuza bikavamo indyo yuzuye.

Mu irerero, abana bahagera saa moya kugera saa tanu n’igice, buri masaha abiri umwana aba agomba kugira icyo ashyira mu nda cyaba icyo kurya, igikoma cyangwa amata.


Isuku iri mu byitabwaho mu marerero

Ni irerero ryakira abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu, ryatangiye tariki 23 Nyakanga 2018, ritangirana n’abana 87, ubu rifite 189 barimo abakobwa 101.

Gahunda y’amarerero ni imwe mu ngamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda zo kurwanya igwingira ry’abana nyuma y’ubushakashatsi bwa 2015 bwagaragaje ko riri ku kigero cya 38% mu bana bari munsi y’imyaka itanu. Rubavu iri mu turere tuza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye, aho kari kuri 46,3%.