Published Saturday , on 28 April 2018, 16:49:17 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Nizeyimana Kassim ukoresha Rugabisha muri muzika, yasoye indirimbo yise Hero mama, aho aba ataka ubutwari bw’ababyeyi b’abagore, kuri we ngo ni ingenzi cyane kandi atewe ishema n’ubutuma yatanze mu ndirimbo ye.

Ku bwa Rugabisha ngo yumva atangazwa cyane n’ubutwari bw’ababyeyi b’abagore ukuntu bagira ukwihangana no kuzuzanya umutuzo inshingano zabo za buri munsi, aha ni ho ahera avuga ko ari intwari n’ingenzi mu buzima bwa muntu nk’uko yabigarutseho mu kiganiro n’umunyamakuru wa NONAHA.com.

Uyu musore ubusanzwe ufata icyamamare Chris Brown ho icyitegererezo, akenshi ngo iyo ahimba indirimbo yibanda ku buzima abantu babamo buri munsi, yagize ati ’’Mu buzima bwa muzika yanjye nkunda kwibanda ku ndirimbo zivuga ku buzima bwa buri munsi tubamo, kuri ubu mfite indirimbo Hero Mama, aho mba ngaruka ku butwari bw’ababyeyi cyane cyane b’abagore, kuko usanga ari inkingi ya mwamba mu buzima bwa muntu, mu nshingano z’urudaca baba bafite zo kuturera kuva tukiri impinja kugeza ahari ubwana haje ubwanwa, mbese babigiramo uruhare rutagereranywa, kandi ndahamya ko ubu butuma kuri ba mama ntabwo ari njye gusa wabihamya ni benshi twabyumva kimwe, iyi ndirimbo izagenda ibibutsa rwa rukundo, kandi n’ababyeyi ndumva izabatera imbaraga’’

Rugabisha aririmba mu njyanya ya Afro HipHop, kandi ngo aje gukora umuziki by’umwuga.

Ku bijyanye n’imbogamizi, Rugabisha asanga zikiri nyinshi ku bahanzi cyane cyane bakizamuka nk’amikoro abafasha gukora ibihangano no kubimenyekanisha, gusa ngo n’ubwo bimeze gutyo ntibatuma impano zabo zizima kuko bakora uko bashoboye bagakora.

Ku butumwa aha ababyeyi bafite abana bafite impano zitandukanye, ariko bababera imbogamizi bafata gukora muzika nk’uburara ku bantu bakiri bato, yagize ati ’’Ababyeyi ntibakwiye gupfobya impano y’abana babo kuko iyo mpano ishobora kuba ari yo mahirwe ye yamufasha no kubaho mu buzima bw’ahazaza.’’

Ku bahanzi bagenzi be, Rugabisha avuga ko byaba byiza barushijeho gusenyera umugozi umwe, bafatanya kandi bigira ku bahanzi bo mu bindi bihugu byateye imbere muri muzika.

Umva hano indirimbo Hero Mama ya Rugabisha