Published Monday , on 27 August 2018, 19:10:00 by Bucyibaruta Kabera Samson


Kuri uyu wa 27 Kanama 2018 abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu bikorwa byo kwiyamariza mu karere ka Rulindo, iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Burega, mu kagali ka Karengeri.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR inkotanyi, Ngarambe Francois yahamirije abaturage ko uyu muryango ufite ingufu zo kubagezaho iterambere, abasaba kuzatora abakandida bawo mu matora y’abadepite ateganyijwe mu minsi iri imbere kugirango bazafashe Perezida Kagame kubageza kuri byinshi abifuriza.

Abanyamuryango ba FPR bo mu murenge wa Burega bishimiye ibyiza byamaze kugerwaho kandi byose bakaba babikesha uyu muryango, ibi bakaba babigaragarije mu imurikabikorwa bagaragaza bimwe mu byo bagezeho, birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse banavuga ko amashuri n’amavuriro byabegerejwe ndetse n’imihanda yakozwe.

Hanateguwe imurikabikorwa

Bumwe mu buhamya bwatanzwe n’uwitwa Ufitintege Liberatha, yagize ati ”niteje imbere biturutse ku bigo by’imari byagiye bizanwa n’ubuyobozi bwiza, ubu ndahinga nkeza, ndoroye ubu nsigaye nsarura toni y’ibishyimbo, ibyo byose mbikesha umuryango wa FPR Inkotanyi, dore ko nari maze no kuba umupfakazi ntagira shinge na rugero”.

Nzeyimana Yohani Vedaste ni umwe mu bakandida, yagize ati "Baturage ba hano Burega mwari muzi amashanyarazi? Ariko kubera FPR mwarayabonye, mufite ibigo by’imari, gutora FPR ni ukwiteganyiriza" binashimangirwa na mugenzi we Akimpaye Christine wasabye abaturage gutora FPR Inkotanyi kuko yatanze umutekano ubu u Rwanda rukaba rusagurira n’amahanga.

Mulindwa Prosper, umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashishikarije abanyarurindo gutora FPR Inkotanyi

Aya matora ateganyijwe ku ya 2 Nzeri kugera kuri 4 Nzeri 2018, ku ya 2 Nzeri ni abanyarwanda batuye mu mahanga, abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku ya 3 Nzeri 2018, naho kuya 4 hatorwe ibyiciro byihariye birimo abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga. Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe ko bizasozwa ku ya 1 Nzeri 2018.