Published Saturday , on 29 September 2018, 19:58:23 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Nzeri 2018, mu murenge wa Burega nibwo hakozwe igikorwa cyo kwishyuza bamwe mu baturage bagurijwe amafaranga ya VUP (Vision 2020 Umurenge Program).

Byaje kudahira bamwe nk’uko amakuru twahawe n’umwe mu bari bafashwe abivuga ko biri guteganywa ko bashobora kujyanwa mu kigo cyakira inzererezi n’abasaritswe n’ibiyobyabwenge giherereye ahitwa i Tare muri kano karere.

Ku masaha y’igicamunsi, ukuriye urwego rwa DASSO mu karere ka Rulindo yajyanye abaturage 7 bivugwako banze kwishyura ayo mafaranga mu kigo cy’inzererezi.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubivugaho, maze umwe mu bayobora Akagali ka Butangampundu witwa Kamali Aaron agira ati "Abo bantu koko bambuye VUP, ariko mbaheruka bari ku murenge nyuma yaho ntago nzi iyo bajyanywe".

Bosenibamwe Aime, Umuyobozi w’Ibigo cy’igororamuco mu Rwanda, we yagize ati "ibi bigo byakira abafite imyitwarire mibi, bananiye abaturage, umujura, umunnywa rumogi, inzererezi n’abandi bafite imyitwarire idahwitse ibangamiye rubanda (...)".

Akomeza avuga ko koko niba hari abantu bambuye amafaranga ya VUP we yise abahemu, bagomba gushyikirizwa abunzi ndetse n’inkiko bakabafasha bakishyura byananirana hakaba hagwatirwa n’imitungo yabo.