Published Saturday , on 23 February 2019, 20:27:00 by Bucyibaruta Kabera Samson

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo barinubira ba rwiyemezamirimo baza bagaterera ubutaka hejuru bacukura amabuye y’agaciro bakahasiga hameze nabi bigatuma rimwe na rimwe bahura n’ibiza.

Byanagaragejwe kuri uyu wa 23 Gashyantare, n’abitabiriye umuganda ngaruka kwezi usoza ukwa Gashyantare, wakorewe mu murenge wa Ntarabana, Akagari ka Kiyanza wibanze mu gikorwa cyo gukora imirwanyasuri.

Umuganda wibanze ku kurwanya isuri

Kamami Gratien, umuturage wo mu Kagali ka Kiyanza yagize ati "Dufite ikibazo cy’ahantu hacukuwe amabuye batasibye biriya byobo, hakenewe ubuvugizi".

Undi witwa Kanakuze Domitiatha yagize ati "Twebwe abaturage turaharenganira, kuko baracukura bakigendera ejo bikatugiraho ingaruka, ubuyobozi bugomba kudufasha tukajya turenganurwa kuko ibi nitwe bigiraho ingaruka iyo imisozi yanamye".

Aka gace kabarizwamo ubucukuzi bw’amabuye akoreshwa mu bwubatsi ndetse na gasegereti, bamwe bagasiga ahacukuwe batahasubiranyije.

Byamungu Martin, Umuyobozi w’Akagari ka Kiyanza yagize ati ”baba bafite amabwiriza bagomba gukurikiza mu gihe barimo gucukura, iyo bayarenzeho barabihanirwa, basabwa ko igihe bamaze gucukura ahantu bongera bakahatunganya bakahasiga hameze neza mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije”. Gusa avuga ko ntawe azi waba warahaniwe iyi migirire inyuranye n’amategeko.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peterori na Gas (RMB), Francis Gatare yabwiye Nonaha.com ko iyo ari imikorere idahwitse, yagize ati ”amamibwiriza ndetse n’amategeko agenga ubucukuzi bwa kariyeri n’andi mabuye y’agaciro ategeka ko umuntu ucukura ikirombe icyo aricyo cyose iyo arangije agomba kugenda ahasubiranije”.

Uretse kugira ingaruka ku bidukikije, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amabwiriza bugira n’izindi ngaruka zirimo n’impfu z’abakora mu birombe.