Published Thursday , on 16 August 2018, 16:25:07 by Christophe Hitayezu


Kuri uyu wa 15 Kanama 2018, mu murenge wa Cyinzuzi, Akagari ka Budakiranya, Akarere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo gufasha umubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu mubyeyi akaba yarasigaye ari incike.

Iki gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’itorero ry’ADEPR Mugambazi rikorera mu mirenge itatu; Masoro, Murambi na Cyinzuzi.

Umushumba w’iri torero Pasiteri Mparirwa Damien yagize ati ”Iki gikorwa twahisemo kujya tugitegura buri mwaka ndetse hari n’igihe bikorwa kabiri mu mwaka, tukaba muri iki gihe tugomba kujya tuvuga ubutumwa buherekejwe n’imirimo, akaba ari muri uru rwego dusaba ubuyobozi bw’inzego za Leta kudushakira umuntu twafasha tutitaye ku idini abarizwamo”.

Ibi byanashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyinzuzi, Shabani Jean Claude, nawe washimiye cyane ubufatanye bwiza abona muri uyu murenge n’amatorero, agira ati ”itorero rya ADEPR muri uyu murenge rigerageza kudufasha mu bikorwa byinshi muri kano gace, nkaba ndishimira kuko ari abafatanyabikorwa beza, ahubwo n’andi matorero biyabere urugero rwiza”.

Hawa Dusabimana yashimishijwe n’ubu bufasha yahawe, uyu mubyeyi yagize ati “iki gikorwa kiranyubatse, n’ubwo batwubaka mu bugingo ariko no ku mubiri baranyubatse”.

Uyu mubyeyi yashyikirijwe ibikoresho binyuranye birimo iby’isuku, ibiribwa ndetse n’amafaranga, byose hamwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 110, ikindi gikorwa nk’iki kikaba cyari cyarakozwe ku wa 14 Mata 2018 aho mu murenge wa Murambi hafashijwe umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.