Published Friday , on 13 July 2018, 20:05:43 by Christophe Hitayezu

Nyuma y’umunsi umwe, akarere ka Rulindo kisubiyeho ku mwanzuro ubuza abarimu kujya mu mashuri kwigisha bafite telefone, hemezwa usa n’uwa minisiteri y’uburezi uzibuza abanyeshuri gusa.

Nyuma y’urwandiko umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yandikiye imirenge yose tariki 11 Nyakanga 2018 ayisaba gushyira mu bikorwa imyanzuro irimo n’ubuza abarimu kwinjira mu ishuri bafite telefone, Minisiteri y’uburezi ntiyumvise kimwe n’akarere kuri wo isaba ko byahita bikosorwa kuko ari umwanzuro ureba abanyeshuri gusa.

Ubwo twatangazaga inkuru ivuga ko abarimu batumva impamvu zo kubaca kuri telefone mu kazi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac yahise asaba akarere kubihindura kuko ngo ’uyu mwanzuro atawuzi icyibujijwe ari uko mwarimu yakwitaba telefone arimo kwigisha’.

Abarimu bari batangiye kwinubira iki cyemezo kuko telefone hari aho zibafasha mu gutanga uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Theoneste Mutemberezi, umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Burehe muri Rulindo, agira ati "mbona telefone kuyifashisha mu ishuri nta kibazo, doreko hari na gahunda yo gushyiraho Smart Classroom, nyikoresha nk’inkoranyamagambo, kuko gucakanyura mu bitabo bitwara umwanya munini".

Tariki 12 Nyakanga 2018 akarere ka Rulindo kahise koherereza ubuyobozi bw’imirenge yose urundi rwandiko uyu mwanzuro ureba gusa abanyeshuri nk’uko byari byemejwe mu nama yo ku wa 9 Nyakanga 2018 yahuje abayobozi bakuru muri Minisiteri y’Uburezi, iy’ubutegetsi bw’igihugu, Intara n’uturere yabaye hagamijwe kureba ibyateza imbere ireme ry’uburezi, hafatwa imyanzuro ihuriweho ariko intara y’amajyaruguru ishyiramo umwihariko no ku barimo, akarere ka Rulindo kabimburira utundi gusaba imirenge kuyishyira mu bikorwa.

Itangazo rishya riravuga abanyeshuri gusa