Published Tuesday , on 18 June 2019, 23:26:43 by Christophe Hitayezu

Aborozi b’inka za Jersey mu Rwanda bamurikaye abagize Umuryango w’aborozi bazo ku Isi, babereka urugendo rw’aho bagejejwe n’ubwo bwoko bw’inka zabagezeho binyuze mu muryango Send a Cow ufite inkomoko mu birwa bya Jersey.

Nsanzabanzi Jean Nepo wo mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo, ni umwe mu bagenerwabikorwa, agira ati, “Send a cow yamfashije mu rugendo ruva mu bukene bukabije no mu mirire mibi nahozemo. Bampuguye ku mirire myiza no gukora uturima tw’imboga. Bampaye inka ya Jersey, jye nashakaga ifirizoni ariko nyuma naje gusanga ari yo inkwiye kuko ikenera ubwatsi buke.”

Akomeza agira ati, “Mu 2014 yaje kubyara ikajya impa litiro 15 ku munsi, nkagurisha 10 naho eshanu tukazinywa mu rugo, ubwo natangiye gukora ku mafaranga ntangira kujya mu matsinda yo kwizigamira. Byamfashije kuva mu icumbi mbona aho mba kandi iyo mbaze ubu nsanga ibikomoka ku bworozi binyinjiriza nk’amafaranga ibihumbi 165 ku kwezi.


Send a cow inabahugura kwizigamira no kurwanya imirire mibi

Ufitintege Liberata, we avuga ko yabanje korora inka z’ifirizoni, agira ati, “Nari mfite ifirizoni 12 zose zirapfa kandi ntako ntagira nzivuza, byarampungabanyije cyane numva nzinutswe korora, ariko mu 2014 nahuye na Send a Cow impa inka, irankundira ubu mfite eshanu, narazikunze kuko zigira umukamo kandi ntizirwaragurika, akarusho zikaba zirya bicyeya”.

Mukandayisenga Gaudence wo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, ni umufashamyumbire mu bworozi, agira ati, “Twari abakene cyane tuba mu nzu y’icyumba kimwe na Salon gusa. Nahuguwe na Send a cow inampa inka, kugeza ubu yinjiza ibihumbi 60 ku kwezi n’akazi bampaye k’ubufashamyumvire kakampemba ibihumbi 60. Ibi bimfasha kwishyura neza ubwisungane mu kwivuza n’ishuri ry’abana”.

Avuga kandi ko yashishikarijwe kujya mu matsinda yo kwizigamira, ubu mu murenge akaba aba mu matsinda 18 agizwe n’abantu 380.

Stephen Le Feuvre ni Perezida w’Umuryango w’aborozi b’inka za Jersey ku Isi, avuga ko yishimiye kubona ko izi nka ziteza imbere abaturage zibakuye mu bukene.

Stephen agira ati, “Birashimishije kuba buno bworozi buri kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’iterambere ry’igihugu muri rusange, ni ibintu byiza cyane! Inka za Jersey zoroha kuzorora kuko zikenera ubwatsi buke kandi zigatanga umukamo ushimishije”.


Steve aganira n’abanyamakuru

Ibi binashimangirwa na Uwamariya Denyse uzororera mu murenga wa Ntarabana akagali ka Mahaza ho mu karere ka Rulindo, agira ati, “Ncyorora inyarwanda nayikamaga litiro imwe cyangwa ebyiri, ariko iyi nyikama litiro cumi n’eshatu ku munsi. Ikindi izi ntizirwaragurika kandi zirya bike”.


Uwamariya ahamya ko inka za Jersey zoroheye n’abamikoro make kandi zikagira umusaruro mwinshi

Abagize uyu muryango bari mu Rwanda kuva tariki 17 Kamena, baturutse mu bihugu birimo ikirwa cya Jersey, Leta Zunze ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Canada, Australia, Kenya, Uganda, Ethiopia, Malawi, u Burundi n’ibindi. Mbere y’inama mpuzamahanga y’uyu muryango izaba ku wa kane 20 Kamena 2019 ikitabirwa n’abasaga ijana, abagera kuri 60 muri bo babanje gusura aborozi b’inka za Jersey, ababushoyemo imari ndetse n’ikigo cy’ubushakashatsi ku bworozi cya RAB i Huye.