Published Monday , on 7 May 2018, 21:53:34 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umurimo ku rwego rw’Akarere ka Rulindo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2018, n’ubwo hishimiwe byinshi bimaze kugerwaho ariko haracyari abakozi bavuga ko bagikomerewe n’imiberehe kubera umushahara utajyanye n’igihe.

Bamwe mu baganiriye na Nonaha.com, cyane cyane abakorera mu nzego za Leta barimo abarimu ndetse n’abaganga bose bahurizaga ku kuba Leta ikora ibishoboka byose ngo uburenganzira bw’umukozi bwubahirizwe, ariko ko na none ku kijyanye n’imibereho y’umukozi ikiri hasi bitewe n’imishara itajyanye n’isoko.


Bamwe mu bakozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Rulindo

Umwe mu barimu twavuganye yatubwiye ko ikibazo nyamukuru bafite ari icy’umushahara ukiri muto, yagize ati ”Urugero natanga ni umwarimu wigisha mu mashuri abanza aho usanga umushahara we utagera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, ajya ku isoko agasanga ibiciro biri hejuru (…)”,

Yakomeje ashimira Leta yabashyiriyeho ’Umwarimu SACCO’ ariko avuga ko ibijyanye n’inguzanyo zitangirwamo ntaho zageza mwarimu, kuko ngo nk’uwatse inguzanyo y’ubucuruzi abura uko akurikirana ibikorwa bye bikarangira agumye aho yahoze mbere. Yoseje avuga ko Leta yakora ibishoboka byose ikagerageza gushakira amacumbi abakozi kuko nayo ubu bigaragara ko akiri ikibazo.

Umukozi ukora mu kagali we yatugaragarije ko zimwe mu mbogamizi bakunda guhura nazo, harimo akazi kenshi aho usanga kuri uru rwego hakorera abakozi babiri gusa, ugasanga bavunika cyane kuko bahabwa inshingano nyinshi.

Uyu mukozi kandi anavuga ko hari ikibazo cy’ibyo yise birihutirwa, aho usanga inzego zibakuriye zibasaba ama raporo ikwiye gutangwa mu minsi nk’itanu ariko bakababwira ko barara babitanze byihutirwa, ati "Aha rimwe na rimwe niho hava bimwe tujya twita gutekinika".

Uyu munsi w’umurimo muri rusange ariko waranzwe no kuzirikana uruhare rukomeye umurimo ugira mu iterambere ryabo ubwabo n’iry’igihugu, bishimira ibyagezweho banaboneraho umwanya wo gufata ingamba zo kurushaho kunoza umurimo no kongera umusaruro.

Agaruka ku mateka y’umunsi mpuzamahanga w’umurimo ubusanzwe wizihizwa tariki ya mbere Gicurasi buri mwaka, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Burega, Rwagasana Ephrem yavuze ko wakomotse muri Amerika ubwo bakoreshaga abakozi imirimo ivunanye batubahiriza uburenganzira bwa bo.