Published Tuesday , on 24 April 2018, 15:59:55 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu murenge wa Ngoma, Akagali ka Mugote, muri uru rukerera rwo kuri uyu wa 24 Mata 2018, hazindutse humvikana inkuru y’akababaro ko igitengu (umukingo) cyagwiriye umuryango w’abantu 5 bane muri bo bagahita bapfa.

Uyu muryango wari ugizwe na Nzabanita Bernardin wavutse mu 1944, akaba yitabye Imana n’umugore we witwaga Ikitegetse Anamariya wavutse 1946 hamwe n’abuzukuru babo 2, Yankurije Pascasie na Nakabonye Sandrine, hakaba harokotse umuhungu wabo Kanani Leonidas ubu uri gukurikiranwa n’abaganga.

Ababonye ibi bashimangira ko byatewe n’imvura yaraye igwa kandi bikaba bigaragara ko ibitengu biri kugenda bigwa hirya no hino cyane cyane mu ntara y’Amajyaruguru dore ko ari mu misozi miremire.

Ibi biza ntago byibasiye umurenge wa Ngoma gusa, kuko no mu murenge wa Masoro, Akagali ka Kabuga mu mudugudu wa Gisiza, naho umukingo watengutse ukagwira inzu yari iryamemo abasore 2, Ndayambaje Emmanuel na Ndacyayisenga Jean Damascene ukomoka mu murenge wa Ntarabana, Akagali ka Kiyanza, ubu bakaba bajyanywe ku bitari bya Rutongo aho bari kwitabwaho ngo harebwe ko barokoka.

Ibi bibaye nyuma y’ubutumwa umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yari yatanze ubwo yabwiraga umunyamakuru wa Nonaha.rw ko muri iyi minsi y’imvura abaturage batuye ahantu habi cyangwa mu mazu adakomeye bagomba kujya birinda kuyajyamo kugeza igihe imvura izagabanuka.

Iyi nkuru ikaba ije ikurikira indi y’umuryango w’abantu 3 wagwiriwe n’inzu bitewe n’imvura mu murenge wa Ntarabana, Akagali ka Kiyanza muri aka karere ka Rulindo taliki ya 14 Mata, 2018.