Published Saturday , on 24 February 2018, 20:32:05 by Bucyibaruta Kabera Samson

Kuri uyu wa 24 Gashyantare, mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Rulindo Umurenge wa Murambi Akagali ka Bubangu, hanatahwa ibyumba by’amashuri birindwi.

Guverineri Gatabazi yifatanyije n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo

Uyu muganda wibanze ahanini mu gutunganya ikibuga gikinirwamo n’abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Muhororo, mu rwego rwo gutunganya aho abanyeshuri bazajya bidagadurira.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda hakurikiyeho igikorwa cyo gutaha inyubako y’ishuri igizwe n’ibyuma birindwi byubatswe kuri iki kigo cya G.S Muhororo.

Hatashywe n’ibyumba by’amashuri

Mu butumwa Gatabazi ku baturage nyuma y’ibi bikorwa byombi, yihanangirije cyane ubuyobozi bw’uyu murenge ku kibazo cy’imyubakire idahwitse, yagize ati ”Umuntu arubaka inzu akayijyana mu muhanda mukamuha icyangombwa, kandi murashaka kaburimbo, ejo baayibaha ngo Leta ijye gushaka amafaranga yo kwishyura umuntu wubatse mu muhanda mureba."

Akomeza asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we kuko bose bibagiraho ingaruka.

Gatabazi kandi yaburiye abubakisha ibikoresho bitaramba cyane cyane inkarakara (amatafari y’ibyondo) ugasanga banayubakishije atumye kandi muri aka gace bafite amahirwe yo kuba bafite amabuye n’imicanga byabafasha kubaka inzu zikomeye, ko batitonze imvura yo muri Mata yazabasenyera, ibi tukabihuza n’ubutumwa ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) giherutse gutanga kigira abanyarwanda inama yo kwitegura amezi 3 ari imbere ko imvura iziyongera.

Mu kiganiro umunyamakuru wa Nonaha.rw yagiranye n’umwe mu bari bitabiriye uyu muganda, Dunia JMV yamubwiye ko umuganda abona ari igikorwa giteguye neza ukabona bishimishije aho abaturage bishyira hamwe bagakora igikorwa cy’iterambere.