Published Friday , on 17 July 2020, 21:21:44 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bitabiriye inama yateguwe na Ihororere munyarwanda Organization (IMRO) yahuje imiryango itari iya leta itandukanye ikorere mu karere ka Rulindo, hari abavuze ko bagiriwe inama ko bakwiriye kumenya amategeko ndetse no guhugurira abandi kuyamenya.

Kidikoni Mageza Wilson yagize ati "Twavuze cyane ku kintu cy’ubuvugizi kubo dusanzwe nk’abanyetorero turi ijwi ry’abatagira ijwi, ubu rero twongeye kubihugurirwa, tugiye gukomeza kwiga ndetse no kwigisha abandi gusobanukirwa amategeko abarengera ndetse no kubakorera ubuvugizi cyane ko ariyo nshingano yacu".

Akimana Laurence ni umuhuzabikorwa wa Maje mu karere ka Rulindo, avuga ko iyi miryango itegamiye kuri leta isabwa guhuza imbaraga ndetse n’imikoranire n’akarere. Yagize ati "Imiryango itegamiye kuri Leta isabwa guhuriza hamwe yose kuko nibwo bazabasha gufasha abaturage mu bijyanye n’amategeko, kandi bakarushaho gukorera abaturage ubuvugizi nk’uko arizo nshingano za bo".

Mukandungutse Charlotte wari waje uhagarariye IMRO muri icyo gikorwa, avuga ko ikigamijwe ari ukugirango barusheho guteza imbere imikorere y’imiryango itari iya leta. Yagize ati "Kuri uyu munsi turashaka kubaka ubushobozi ku miryango itari iya Leta ikora ku butabera kugirango tuganirire hamwe duhane ibitekerezo".

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu bagera kuri 30 baturutse mu miryango itandukanye itegemiyr kuri leta (societe civile) ikorera mu karere ka Rulindo.