Published Monday , on 16 July 2018, 21:43:24 by Bucyibaruta Kabera Samson

Akagari ka Burehe gaherereye mu murenge wa Cyungo, Akarere ka Rulindo kamaze iminsi 3 y’akazi nta serivisi gaha abaturage (tariki 6, 9 na tariki 10 Nyakanga kuko hanyuzemo ikiruhuko cy’icyumweru), aya makuru akaba yaramenyekanye mu mpera z’icyumweru dusoje.

Bamwe mu baturage batuye ndetse banavuka muri kano kagari bavuga ko batunguwe no kubona ibiro byako bishyizweho ingufuri, bashaka serivisi bakazibura. Umwe mu bo twaganiriye agira ati “Umugore usanzwe uyobora akagari bamujyanye kumufunga, sinzi ibibazo byari birimo, azamurwa i Byumba avuye ku karere, urukiko ruramurekura ariko ashobora kuba yitaba rimwe na rimwe, yagarutse mu kazi ushinzwe irangamimerere mu murenge na DASSO ni bo bashyize ingufuri ku kagali”.

Umubyeyi wo mu mudugudu wa Sove yatubwiye ko aka kagari bigaragara ko umuyobozi wako witwa Alice, babona adakorana neza n’umuyobozi w’umurenge wa Cyungo, akaba asaba ko abaturage badakwiye kuharenganira, agira ati ”Abayobozi bacu ntago tuzi aho bashyirirwaho cyane cyane ab’utugari, mutubarize ukuntu abaturage babura serivisi iminsi itatu yose, wagera ku kagari ugasanga gafunze”.

Umwe mu bagize Inama Njyanama ya kano kagari ka Burehe wadusabye ko amazina ye atatangazwa kuko ubuyobozi bw’umurenge bujya bubiyama gutanga amakuru, yagize ati “Akagari kamaze iminsi gafunze kadakora, kugirango na bwo gafungurwe byatewe n’inteko y’Abunzi yari igiye guterana ikabura aho iteranira kuko ibikoresho ikoresha bibikwamo, biba ngombwa ko basaba ko babafungurira”, akomeza avuga ko iyo yitegereje neza asanga hagati y’ubuyobozi bw’umurenge na Gitifu w’Akagari nta mwuka mwiza ugararagaramo.

Mizerero Appolinaire ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Cyungo ahakana ko katigeze gafungwa, agira ati "Ibivugwa n’abaturage ko akagari ka Burehe kafunzwe ntago aribyo, ahubwo ni gitifu w’Akagari wari umaze iminsi afunze".

Twagerageje guhamagara ku murongo wa telefone umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyungo, Ndagijimana Froduard, abwira umunyamakuru wa NONAHA.com ko atamuzi, ko ntawe yaha amakuru atamuzi kuko nta cyamubwira ko atari umwanzi w’igihugu nka FDLR, amakuru yakwemera gutanga kuri iki kibazo twayabagezaho mu nkuru yacu itaha.