Published Saturday , on 23 June 2018, 18:29:55 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ku wa 21 Kamena, mu ishuri ryisumbuye rya Kiyanza riherereye mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, habereye umuhango wo kwibuka abarezi n’abanyeshuri bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uyu muhango ukaba waranzwe n’ibiganiro bitandukanye byagarutse ku mateka y’u Rwanda no guhagarika Jenoside.

Murebwayire Alphonsine, Perezidante wa Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Rulindo, akaba yatanze ubutumwa burimo no kwihanganisha abanyarwanda muri rusange babuze ababo muri jenoside yakorewe Abatutsi, aboneraho n’umwanya wo gusaba ko gahunda ya “Ndi umunyarwanda“ yakomeza gushinga imizi kuko ariyo igira uruhare runini mu kubaka igihugu.

Ku mibereho y’abarokotse, Murebwayire yagize ati ”Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo muri kano karere ka Rulindo, ubu barimo bariyubaka, Ibuka n’Akarere babafashije kubona inzu zo kubamo n’ubwo atari bose, ariko hari ikizereko n’abandi bazagenda bazibona”.

Uyu muhango wari witabiriwe n’umuyobozi w’Akarere Kayiranga Emmanuel wagarutse cyane ku mateka y’u Rwanda, aho yanagarutse ku mvugo ya bamwe mu bapfobya jenoside bajya bakoresha bavuga ko jenoside yatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana, yavuzeko ari urwitwazo, yagize ati “Ubu se mu Burundi Perezida waho ntiyapfanye na Habyarimana, ko hatabaye jenoside”, yasabye ubuyobozi bw’iri shuri gushyiraho gahunda yo kwigisha abanyeshuri amateka y’u Rwanda ku buryo bwimbitse.

Kayiranga yatangarije Nonaha.com ko urubyiruko rugenda rwumva gahunda zijyanye no kwibuka ugereranije no mu bihe bishize, yagize ati ”urubyiruko rwaritabiriye ugereranije n’umwaka ushize, kandi ukabona bafite inyota yo gusobanukirwa cyane, bagahanga indirimbo, ukabona babirimo (…)”, yanagiriye inama bamwe mu rubyiruko baba batarumva neza gahunda yo kwibuka ko bagomba kuyoboka bagafatanya na bagenzi babo inzira bayobotse.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu bingeri zose, barimo umuyobozi w’Akarere, Ubuyobozi bwa Ibuka Rulindo, Polisi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri.