Published Saturday , on 26 May 2018, 16:41:30 by Bucyibaruta Kabera Samson

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gicurasi, mu Rwunge rw’amashuri yisumbuye rwa Butangampundu, umurenge wa Burega, Akarere ka Rulindo hibutswe umurezi wahigishaga ndetse n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bari bazi ndetse banabanye n’uyu murezi wibutswe, bagiye bagaruka cyane ku kuba igihugu muri rusange cyarahombye amaboko, kikabura abanyabwenge aho uwatanze ubuhamya yavuze ko uyu mwarimu yari umwe mu bahanga babarizwaga muri kano gace.

Hatangiwe ibiganiro bitandukanye ariko byose bigahuriza ku mpanuro zihabwa cyane cyane urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo, rusabwa kurangwa n’indangagaciro na kirazira bizira amacakubiri, mu magambo yavuzwe na Rwagasana Ephrem yagize ati “Urwango mbere na mbere twarubibwemo n’abazungu, batwereka ibidutanya, ntibatwereka icyo dupfana, batwumvisha ko abafite amashyo ari abatutsi naho abahinzi ari abahutu, abatwa bo icyo gihe ntago banavugwagwa cyane(...)”.

Yakomeje agira inama urubyiruko ko rugomba gushyira hamwe rugatahiriza umugozi umwe aho yagize ati “Mugomba gushyira hamwe ntihazagire uwongera kuducamo ibice, kandi ikindi kiza ubu dufite ubuyobozi bwiza bushishikajwe n’uko abanyarwanda babana mu mahoro”.

Ibi byashimangiwe na Nyirasafari Emma Chantal, umujyanama w’Akarere ka Rulindo nawe wavuze ko aho u Rwanda rugeze ari aho kwishimira, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukataza mu iterambere kuko ruyobowe neza.

Iri shuri riteguye uyu munsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro yaryo ya mbere mu gihe ku rwego rw’igihugu twibuka ku nshuro ya 24, ariko ibi bikaba ngo byaragiye biterwa n’amakuru atarabonekeye igihe, iki kikaba ari n’ikibazo kikigaragara hirya no hino mu gihugu aho usanga amakuru y’abantu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi kuyabona ari ibintu bikibangamiye abacitse ku icumu nk’uko byaranagarutsweho na Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 24 mu cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yabigarutseho.