Published Thursday , on 21 June 2018, 09:42:38 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Kiyanza giherereye mu karere ka Rulindo umurenge wa Ntarabana, uko inzego z’ubuyobozi zimeze mu kigo bisa neza nk’uko inzego z’ibanze zimeze uhereye ku mudugudu ukageza ku karere.

Mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye byari bimenyerewe ko bayoborwa n’abitwa ’Doyen’ na ’Doyenne’, muri iri shuri ho ubuyobozi buhera ku rwego rw’umudugudu, mu kigo bafite imidugudu 31 ibarizwa mu tugari 10 ndetse n’imirenge 4 yahawe amazina y’Agaciro, Intwali, Itetero n’Igisabo bibarizwa mu karere kamwe kayoborwa na Meya n’abamwungirije. Ubuyobozi bwa buri rwego bugatorwa mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri.

Imirenge y’Itetero n’Igisabo ibarizwamo abakobwa indi ikaba iy’abahungu.

Murera Moise, umuyobozi w’umurenge w’Intwari yatangarije Nonaha.com ko ibi bibafasha kuganira na bagenzi babo bakamenyeramo ibibazo bafite abagomba gufashwa bakabafasha, ubu hakaba hari abo baguriye amagodora muri gahunda bafite ya "dusasirane".

Ibi bifasha ubuyobozi bw’ishuri mu micungire y’imyitwarire ya bo nk’uko umuyobozi wa ryo Sibomana Erneste yabitubwiye, ati "Izi nzego zashyizweho mu rwego rwo gutoza abanyeshuri kuyobora bakiri bato, bagakundishwa igihugu bafata n’inshingano kandi bikanorohereza ikigo mu micungirwe y’abanyeshuri”. Yakomeje avuga ko ibi bizafasha abana kwitoza kuyobora hakiri kare.

Abanyeshuri kandi bavuga ko bibafasha mu myigire yabo kuko bahanahana amakuru vuba ndetse bakanakemura ibibazo biri hagati yabo ubwabo, ibinaniranye byananiye Meya ni byo bigezwa mu buyobozi bw’ishuri bagahabwa ubufasha nk’uko byatangajwe na Meya waryo Tuyishime Eric wiga mu mwaka wa 5.

Meya yungirijwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri Usabuwera Rosette nawe wiga mu mwaka wa Gatanu.

Ababyeyi barerera muri iri shuri na bo bashimishijwe n’uburyo abana babo bamaze kwiyumvamo inshingano bakiri ku ntebe y’ishuri, ibi bakizera ko bizafasha abana mu buzima busanzwe ubwo bazaba basoje amasomo muri iki kigo.

Ababyeyi baharerera baherutse no kumurikirwa uburyo bushya buzabafasha kumenya amakuru ajyanye n’abana babo hakoreshejwe ikoranabuhanga bitabaye ngombwa kugera ku ishuri , aho umubyeyi ashobora kujya amenya amanota umwana afite yibereye mu rugo, akamenya niba umwana yasibye ishuri cyangwa yarwaye, akaba barabimurikiwe n’abafatanyabikorwa b’iri shuri bakanabasobanurira uko bizakorwa.

Ababyeyi baherutse guhurizwa kuri iri shuri basobanurirwa iyi miyoborere banamurikirwa uburyo bushya buzatangizwa bwo gukurikirana imyigire y’abana babo