Published Wednesday , on 23 January 2019, 10:02:14 by Bucyibaruta Kabera Samson


Kuri gicamunsi cyo Ku wa 20 Mutarama 2019, mu ishuri ryisumbuye rya G.S APPAPEC Murambi itsinda ry’abantu barimo Umushyushyarugamba Uwizeye Ally Soudy, Nick Dimpoz umenyerewe muri sinema Nyarwanda ndetse na Fayzo Pro umenyerewe mu gutunganya amashusho y’indirimbo, ryagiranye ibiganiro n’abanyeshuri byibanze ku kwita ku mpano zabo.

Mu biganiro byatanzwe byagiye bigaruka mu gutera akanyabugabo abanyeshuri biga muri iki kigo, bagaragaza impano zibarimo ndetse bakabikora birinda ibiyobyabwenge kuko akenshi aribyo usanga byica impano za bamwe kandi bari bafitiye umuryango nyarwanda akamaro.

Habimana Salvatore, umwe mu bize muri iki kigo yabashishikarije gukoresha imbaraga zishoboka biga ngo kuko byose birashoboka.

Ally soudy yavuze yifashishije imvugo imenyerewe yo gutebya yagize ati “ubwiza bw’umukobwa bushobora kumugeza ibwami ariko ko ubwenge bwe aribwo bumugenera igihe azamara ibwami”, abumvisha ko mbere na mbere bagomba kubanza gukunda ishuri bakiga bashyizeho umwete ibindi byose bikaba bizagenda biza.

Umunyeshuri witwa Ibisubizo Lailla wiga mu mwaka wa 5 yavuze ko inyigisho bakuye muri ibyo biganiro ntako zisa, akomeza agira ati ”Ndagira inama abanyeshuri bagenzi banjye kwirinda ibigare bibi kuko aribyo bibagira ibirara”, yanashimangiye ko aribyo ntandaro yatuma batagera ku nzozi zabo.

Niyibikora Samuel wiga mu mwaka wa mbere yashimishijwe n’inyigisho yahawe aho yagize ati ”izi nyigisho duhawe zizadufasha kwirinda kuba ibirara no kugera ku nzozi zacu”.

Umuyobozi w’umurenge wa Murambi, Birimwabagabo Edouard nawe yashimye iyi gahunda aho abantu bakuru baza kuganiriza barumuna babo, ati “Aha ni amahirwe umurenge wacu uba ugize kandi bikagirira n’akamaro igihugu muri rusange”.