Published Sunday , on 12 May 2019, 22:59:09 by Christophe Hitayezu

Ingamburuzabukene ni intore z’abahinzi n’aborozi. Izo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi zimaze imyaka ibiri zitangije ubwisungane mu kuvuza inka. Ni gahunda yafashije aborozi kudahorana imihangayiko ku buzima bw’amatungo ariko kandi inagabanya indwara n’imfu z’inka.

Inyandiko y’amabwiriza agenga ubu bwisungane, NONAHA.com ifitiye kopi, igaragaza ko umusanzu ungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri ku nka imwe ari yo atangwa na buri muturage woroye inka kandi atuye mu murenge wa Nkungu.

Igaragaza kandi ko uyu musanzu utangwa buri mwaka guhera mu kwezi kwa Mutarama umworozi akavurirwa inka mu gihe cy’amezi 12. Umunyamuryango wese uvuje inka agatanga inyunganirabwishyu hakurikijwe ibiciro umuti waranguriweho.

Nsanzurwimo Gaspard ni umworozi wo mu Kagari ka Kiziguro muri Nkungu, avuga ko byagabanyije imihangayiko ndetse n’amafaranga yagendaga mu buvuzi bw’inka.

Agira ati “Iyo inka irwaye ndaza bakampa umuti kuri make, nk’ikinini cy’inzoka nakiguraga magana atanu ariko ejobundi bampaye icy’inzoka n’icya vitamini ntanga magana abiri gusa nari kwishyura igihumbi”.

Sake Vincent ni umworozi akaba n’umwunganizi wa Veterineri w’umurenge mu kagari ka Kiziguro, avuga ko bita ku borozi kuva mu masibo y’imidugudu, ku kagari kuzageza ku rwego rw’umurenge. Avuga ko hari amahugurwa bahabwa ku buvuzi bw’ibanze bw’amatungo ndetse n’uburyo bwo gutanga mituweli zayo.

Sake agira ati “Bimaze kugirira abaturage akamaro kagaragara, umuturage niba yari kugura nk’ikinini cy’amafaranga igihumbi n’ijana, akagihabwa kuri magana abiri gusa, bituma buri wese abona inyungu zo gutangira inka ze mituweli. Mbere harimo igihombo gikomeye cyane, hari igihe inka irwara ukaba wayitangaho nk’ibihumbi makumyabiri, ariko ubu ntawurenza ibihumbi bitanu”.

Ubwo NONAHA.com yasuraga aho batereraga inka umuti wica uburondwe ku biro by’akagari ka Kiziguro, Sake yavuze ko uterewe umuti kuri mituweli yishyura mirongo itanu y’u Rwanda utayirimo akishyura ijana ariko nawe ntasubizwe inyuma.


Buri mudugudu uba ufite urutonde rw’abatanze iyi mituweli, rurebwaho mbere yo guhabwa serivisi. Uyu ni Sake Vincent arebera umworozi wo mu mudugudu wa Kabuga mbere yo kumuterera inka umuti

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’AKagari ka Kiziguro, Ngirinshuti Jean Pierre avuga ko ibitekerezo by’iyi gahunda byavuye mu masibo yo mu midugudu, birazamurwa bigera ku rwego rw’umurenge basanga ari igitekerezo cyiza maze biranozwa muri 2017 bitangira gushyirwa mu bikorwa.

Ngendabanga Innocent ushinzwe ubworozi muri Nkungu, avuga ko mbere y’ubu bwisungane, nibura inka zisaga 30 zapfaga zizize indwara zitandukanye, ariko mu mwaka wa 2017 ari nawo wa mbere w’ubu bwisungane hapfuye inka ebyiri gusa.

Agaruka ku ruhare rw’ubwisungane yagize ati “Kubera ubuzima bwiza bw’inka byongereye umusaruro w’amata ari na byo byatumye dushyiraho koperative itangiza ikusanyirizo ry’amata, iyi mituweli yanadufashije kumenya umubare w’inka zikamwa, izidakamwa n’ibimasa ndetse n’umukamo w’izikamwa kuko mbere tutabimenyaga, ubu mu nka zisaga magana atanu (500) zikamwa tubara ko mu murenge haboneka nibura litiro ibihumbi bibiri (2000) ku munsi”.

Akomeza agira ati “Mu murenge dufite inka ibihumbi bibiri magane ane n’imwe (2401), muri zo igihumbi magana arindwi na mirongo itatu n’ebyiri (1732) zo mu ngo igihumbi magana atanu na cumi n’imwe (1511) zikaba ziri muri mituweli. Buri cyumweru ku masite twashyizeho hahurira aborozi bagahabwa serivisi zirimo umuti urwanya uburondwe, twe icyo dukora ahanini ni ugukumira ariko tukanavura izarwaye”.


Buri cyumweru hatangwa serivisi zo gukumira indwara z’inka kuri site zitandukanye, abo mu kagari ka Kiziguro bahurira ku biro by’akagari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushizwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Leoncie, avuga ko iyi gahunda yagizwe iy’akarere kose, ndetse ubukangurambaga bukaba bwaratangiye, ku buryo bizeye ko guhera muri Nyakanga uyu mwaka aborozi b’inka bazaba baratangiye kuzivuza ku bwisungane.

Iyi gahunda yagizwe iy’igihugu inahabwa igihembo cya mbere ku rwego rwa Afurika, cyatanzwe n’umuryango African Association for Public Administration and Management (AAPAM) mu nteko rusange yawo ya 38 yabereye muri Botswana mu Ugushyingo 2018. U Rwanda rwabaye urwa mbere mu bihugu bitanu byari byatoranyijwe muri mirongo ine na bitandatu (46) byatanze imishinga y’udusha mu miyoborere.