Published Wednesday , on 1 August 2018, 01:42:03 by Jean Claude Muvunyi


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Nyakanga 2018 iserukiramuco ry’imbyino Nyafurika ryabereye mu Karere ka Rwamagana, aho Minisitiri w’ikoranabuhanga Rurangirwa Jean de Dieu yasabye urubyiruko gukora rukiteza imbere mbere yo kubyina nk’uko byahoze mbere.

Asobanura igihe Abanyarwanda babyiniraga, Rurangirwa yavuze ko abantu babyinaga bataramye aho babaga bari kwivuga ibigwi.

Agira ati "Burya kugira ngo ubyine ni uko uba wishimye. Ubwo rero rubyiruko murasabwa gukora mukiteza imbere ndetse n’Afurika muri rusange ".

Ibi kandi Rurangirwa yabigarutseho ahereye ko mu Rwanda hose harimo kwizihiza icyumweru cy’umuganura.

Aha i Rwamagana abaturage baho basusurukijwe n’itorero ry’Akarere ka Rwamagana ryitwa Garukurebe ndetse n’Abanyamahanga barimo abo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abo muri Ethiopia ndetse n’abo muri Burkina Faso.

Minisitiri w’umuco wo muri Burkina Faso yavuze ko iyo ugeze mu Rwanda uhita ubona ko Afurika igeze aheza yigira kandi ko bidatinze izaba imaze kwigira kuko imipaka igabanya ibihugu itakiri ibabuza ubufatanye.