Published Thursday , on 8 November 2018, 10:07:59 by Jean Claude Muvunyi


Ku Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018, Hinga Weze ifatanyije na RAB batangije igihembwe cy’ihinga cya mbere cya 2019, aho bateye ibishyimbo byera vuba kuko imvura yatinze kugwa.

Uku gutinda kugwa kwayo kwatumye hadahingwa ibigori nk’uko byari byarateganyijwe.

Umushinga Hinga Weze wa USAID watangaje ko ugiye gukora uko ushoboye ugateza imbere abatuye uyu murenge wa Rweru.

Ibi bishyimbo n’ubwo byatewe ariko, nta mvura iraboneka. Biteganyijwe ko bazajya babivomera.

Abaturage baganiriye na Nonaha.com bavuze ko bahanze amaso uyu mushinga kuko bo imbuto bari baguze yanze kumera kubera kutabona imvura.

Ibi byabereye mu Kagari ka Nemba. Aba baturage bavuze ko imbuto bari baguze bayiteye ntimere kuko yabuze imvura.

Nyirarukundo Odile yavuze ko yishimiye imbuto bahawe kuko bo bari bayimariye mu gitaka.

Hinga Weze yatanze toni 10 z’imbuto y’ibishyimbo muri Bugesera ariko ebyiri n’igice zikaba zahawe uyu murenge wa Rweru bagitangira gukoreramo dore ko bakorera mu yigera kuri itandatu muri aka Karere.

Minisitiri w’ubutabazi akanaba imboni y’aka Karere, Kamayirese Germaine yasabye aba bahinzi guhuza ubutaka ngo harebwe uko bajya bavomera dore ko baturiye ikiyaga cya Rweru.

Yagize ati “Naje hano kureba icyakorwa ngo iri zuba ritazateza inzara. Niduhuza ubutaka ntirizadukanga kuko twifitiye ikiyaga bizoroha kuvomera”.

Hinga Weze yijeje aba bahinzi kuzabafasha haba mu guhinga neza ndetse no guhunika imyaka.