Published Monday , on 7 May 2018, 22:19:19 by Jean Claude Muvunyi

Uyu mwaka u Rwanda ruzakira inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika nk’uko byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 7 Gicurasi 2018.

Iyi nama igamije guteza imbere ubuhinzi izahuza abakuru b’ibihugu benshi ba Afurika, abashoramari mu buhinzi ndetse n’abandi bakuriye za guverinoma.

Iyi nama izaba kuva tariki 03 kugera ku ya 07 Nzeri 2018, u Rwanda ni rwo rwegukanye kuyakira n’ubwo byifuzwaga n’ibindi bihugu nka Nigeria ndetse n’Afurika y’Epfo ariko bagasanga ari rwo ruhagaze neza mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye (SDGs) mu buhinzi kurusha ibyo bihugu.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine yemeza ko iyi nama u Rwanda ruzayungukiramo byinshi, yagize ati "Nk’uko intego yayo ari ugufasha umuhinzi muto gukora ubuhinzi nk’umurimo urambye, abahinzi bacu bazigira ku bashoramari bazayitabira bibafashe kumenya uko bakora ubuhinzi neza".

Kugeza ubu imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko abanyarwanda basaga 70% batunzwe n’ubuhinzi, nyamara ababukora kinyamwuga bakaba bakiri bake cyane n’ubwo Leta idahwema kubakangurira gutinyuka kubushoramo imari.