Published Tuesday , on 23 January 2018, 00:59:30 by Christophe Hitayezu

Kohereza abimukira mu Rwanda bimaze iminsi bishyushywa cyane n’ibinyamakuru bitandukanye birimo na mpuzamahanga, gusa ubu Leta y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko nta masezerano rwigeze rugirana na Israel yo kwakira abimukira, ariko rwibutsa ko ari igihugu cy’imiryango ifunguye.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko muri ibi bihe birimo abimukira benshi, yifuza kongera gushimangira ubushake bwayo mu gutanga umusanzu uwo ariwo wose mu gufasha aba bagabo, abagore n’abana bari kwisanga bagana iy’ubuhungiro.

Ariko ku birebana n’abimukira bo muri Israel, Guverinoma yagize iti “Igendeye ku bihuha bimaze iminsi mu itangazamakuru, Guverinoma y’u Rwanda irifuza kuvuga ko itigeze isinya amasezerano y’ibanga na Israel arebana no kwakira abimukira b’Abanyafurika.”

Yashimangiye ko ifite ubushake bwo kuba yafasha abimukira kubera urukundo igihugu gifite abavandimwe bacyo b’abanyafurika bari kwisanga barohamye mu nyanja cyangwa bakagurishwa nk’abacakara, nk’ibiheruka kugaragara muri Libya.

Yakomeje igira iti “U Rwanda rwiteguye gufasha uko rushoboye kose, mu kwakira uwo ariwe wese ugeze ku mupaka warwo akeneye aho kuba mu gihe gito cyangwa gihoraho, ku bushake kandi nta mananiza.”

Ikibazo cy’abimukira bari muri Israel biganjemo abo muri Eritrea na Sudani, cyagiye kivugwa kenshi ko Israel iri kubahatira kujyanwa mu Rwanda na Uganda, utabyemeye agafungwa.