Published Monday , on 21 May 2018, 19:30:03 by Umubyeyi Nadine Evelyne

Nyuma y’amasezerano rwasinye na Ghana kuri uyu wa 21 Gicurasi arwemerera gukora ingendo ziva muri iki gihugu zerekeza mu bindi, u Rwanda binyuze muri RwandAir rwiteze impinduka nyinshi mu bukungu n’imihahiranire hagati y’ibihugu byombi ndetse no kugenderana n’andi mahanga hanyuzwe muri Ghana.

Mu myaka hafi itanu RwandAir imaze ijya Accra muri Ghana, ngo u Rwanda rwungukiramo byinshi kuko Ghana ari igihugu gifite umutungo kamere uzamura ibikorwa by’ubucuruzi nyafurika ndetse na byinshi bikurura ubukerarugendo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Jean de Dieu Uwihanganye yagize ati "Ibihugu 23 bya Afurika ni byo bimaze gushyira umukono ku masezerano y’isoko ryagutse mu by’ikirere (Single African Air Transport Market/ SAATM), u Rwanda rukaba ruri muri 11 bya mbere byiyemeje kuyasinya. Twishimiye rero iki gikorwa tugezeho kuko bigiye kudufasha, mu rwego rwo kwagura isoko rusange".

Uwihanganye Jean de Dieu na Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege muri Ghana, Cecilia Abena Dapaah, bashyira umukono kuri aya masezerano

Yakomeje asobanura amahirwe ategerejwe kuri ubu bufatanye bw’ibihugu byombi, ati "Ghana ni igihugu giherereye ahantu hagifasha guhuza ibindi bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, gifite kandi ubuhahirane bwateye imbere, ubukerarugendo ndetse n’ubucuruzi. Aya masezerano akaba afungura inzira ku ngendo za RwandAir, bizanadufasha guca Accra tujya mu bindi bihugu nk’ikintu gikomeye mu migenderanire mpuzamahanga".

Umuyobozi mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo nawe witabiriye uyu muhango wo gusinya aya masezerano hagati y’ibihugu byombi, yagize ati "Ubusanzwe RwandAir yajyaga Abuja ihagurukiye muri Accra, Ni uburyo rero tugiye kungukiramo mu rwego rwo kwagura ibyerekezo kuko hazadufasha no gukomeza hakurya ya Afurika mu bindi bihugu hanyuzwe ku kibuga cy’indege cya Accra (Free-freedom)".

Igisubizo ku igabanuka ry’ibiciro

Isoko rusange rya Africa mu gutwara abantu n’ibintu ritegerejweho guca ikibazo cyo guhenda kw’ingendo z’indege, akenshi guterwa n’ubwishyu indege isabwa n’igihugu iba inyurira mu kirere cyangwa se ikoresha ikibuga cyayo.

Aya masezerano mu byo agiye gufasha harimo igabanuka ry’ibiciro ndetse n’igihe cyakoreshwaga kuko ngo hari ubwo abantu bajya kunyura i Burayi baza muri Afurika, zikaba ari imbogamizi zikwiye kuvanwaho.

Amasezerano yagutse y’ingendo z’indege u Rwanda rwasinye hamwe na Ghana yari amaze imyaka 8 ategurwa, akaba kandi yabanjirije inama izamara iminsi ine iteraniye i Kigali mu rwego rwo kwigisha no guhugura byimbitse abahanga mu by’ingendo z’indege.