Published Thursday , on 20 December 2018, 18:43:16 by Christophe Hitayezu

Ku wa kane tariki 20 Ukuboza 2018, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC cyemeje burundu gahunda igamije gufasha abantu bose kwipima Virusi itera SIDA bitabaye ngombwa ko bajya ku mavuriro ngo bapimwe n’abaganga.

Ubu buryo bwitwa HIV Self Test (Kwipima Virusi itera Sida), bwatangiye igeragezwa mu Rwanda tariki ya mbere Ukuboza 2017, ubu abasaga 5700 bakaba ari bo bamaze kubukoresha.

Dr. Sabin Nsanzimana, umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu maraso harimo na SIDA, avuga ko ubu buryo buzafasha abantu benshi kumenya uko bahagaze, agira ati "Ubu buryo buzafasha na bamwe bagiraga ipfunwe ryo kwipimisha ndetse n’ababuraga umwanya".

Avuga ko ubu abanyarwanda bazi uko bahagaze ku bijyanye na Virusi itera SIDA ari 89% mu gihe intego y’Isi ari 90%.

Aka gakoresho Dr. Sabin agaragaza ni ko uwipima afatisha amatembabuzi yo mu kanwa agakubye ku ishinya akaza kubona ibisubizo kuko ubu buryo budakenera amaraso

Udukoresho twifashishwa muri ubu buryo turi mu gapaki kanditseho OraQuick, agapaki kaba karimo udukoresho twifashishwa ndetse n’amabwiriza asobanuri intambwe ku yindi uwipima akurikiza, aya mabwiriza akaba ari mu Kinyarwanda.

RBC ivuga ko Farumasi 20 zo mu mujyi wa Kigali ari zo zitangiranye n’iyi gahunda kandi ko zabihuguriwe, mu bihe biri imbere gahunda ikazagenda yaguka bijya no mu zindi farumasi hirya no hino mu gihugu.

Dr. Sabin Nsanzimana yerekana ikimenyetso kiri kuri buri Farumasi yemerewe gucuruza uburyo bwo kwipima Virusi ya Sida

Agapaki kamwe kazajya kagura amafaranga ibihumbi bine (4000Frw), uwipimwe kakamwereka ko yanduye bizajya bimukingurira amarembo yo kwerekeza ku ivuriro rimuha imiti igabanya ubukana bwa Sida ariko bigakorwa nyuma y’irindi suzuma ryemeza burundo ko koko uwo muntu afite Virusi itera Sida.

Kugeza ubu 3% by’abanyarwanda ni bo bafite virusi itera Sida nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi ku buzima (DHS) bwa 2015, gahunda zirimo gukoresha agakingirizo, gukebwa no kwifata zikaba ziri mu zishyirwa imbere mu rwego rwo kurandura burundu ubwandu bushya bwa Sida bitarenze umwaka wa 2030 nk’uko Minisiteri y’ubuzima yabyiyemeje.