Published Wednesday , on 15 August 2018, 22:11:51 by Jean Claude Muvunyi


Umutwe wa Politike utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda PS Imberakuri uri guhatanira intebe mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, uvuga ko kunoza ubuhinzi ari imwe mu maturufu iri kugenderaho.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Perezida wayo Mukabunani Christine yavuze ko bifuza kubona u Rwanda rwihagije ku biribwa ndetse rukanatunga andi mahanga.

Yagize ati "Tuzashishikariza abaturage korora no guhinga bagamije kwihaza mu mirire ndetse bakanasagurira amasoko. Tuzabigisha korora neza amatungo yose. "

Yakomeje avuga ko ibi bizagerwaho babumbira abantu mu mashyirahamwe kuko ubumwe bushobora byose kandi ikazajya inabafasha kuyacunga neza ngo atazabahombera. Ngo ibi bizagerwaho babaha amahugurwa ndetse n’ingendo shuri.

Ikindi bazakorera ubuhinzi nibatorwa ni ugufasha abaturage gufata amazi y’imvura agakoreshwa mu buhinzi bityo bikanarinda isuri. Bazashishikariza kandi abaturage gukoresha neza amazi y’ibishanga n’inzuzi mu kuhira imyaka bityo inzara ikazashira burundu mu Rwanda.

Ikindi ni ukuzakangurira abaturage gutera ibiti by’imbuto ku mirima yabo ndetse no ku nkengero z’imihanda yose.

Ibindi PS Imberakuri ivuga ko izakemura harimo: Gufasha abaturage bakoresha mutuweri kubona imiti muri za Farumasi batayiguze 100%, kongera umushahara wa mwarimu ndetse n’abana be bakigira ubuntu mu kigo bashatse cyose kugira ngo ashimirwe ubwitange agira ndetse anabashe guhaha bitewe n’uko ibiciro bitari bijyanye n’umushahara we.

Iri shyaka ryemerewe gukorera mu Rwanda muri 2009, ubu rikaba rifite abakandida depite 45 mu matora azaba kuva ku itariki ya 2 kugera kuya 4 Nzeri 2018 .

Iri shyaka rizaba rihanganye n’andi arimo FPR Inkotanyi, PSD, DGPR ndetse n’andi.