Published Wednesday , on 18 July 2018, 22:26:37 by Jean Claude Muvunyi

Nzabonimpa Anicet ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko urubyiruko ari rwo ruri kubyara cyane bitewe n’ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere].

Ibi yabitangarije mu nama y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe imyororokere iteraniye mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 3, iri kuba ku nshuro ya munani, ubu ikaba iri kureba aho kuboneza urubyaro bigeze muri iki gihe.

Nzabonimpa avuga ko urubyiruko ari rwo ruri kubyara cyane bitewe n’ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse no gutinya kwitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Agira ati "Ubu urubyiruko rutwara inda zitateguwe rugera kuri 7.3%, mu gihe usanga abashakanye baramaze kumva ndetse no gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Nzabonimpa Anicet ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro muri RBC

Yavuze ko abashaka gushakana bajya babanza kumvikana umubare w’abana bazabyara ndetse n’uburyo bazakoresha kugira ngo baruboneze.

Dr. Mugirwa Patrick uyoboye ikigo gifasha ibi bihugu mu kuboneza urubyaro, PPD ARO (Partners in population and development Africa region office) yavuze ko kuboneza urubyaro mu bihugu birindwi bigize uyu muryango bihagaze neza, ariko u Rwanda rukaba rubirusha kuko ruri kuri 7%, rugakurikirwa na Kenya ndetse ikaba ari nayo mpamvu ari rwo rwakiriye iyi nama.

N’ubwo ariko rushimwa, Nzabonimpa we asanga hakiri inzira ndende kuko ubu hakivuka abaturage bangana n’abatuye Akarere kose buri mwaka, ku buryo hifuzwa nibura abangana n’abatuye Akagari.

Leta y’u Rwanda ikomeje guhangana n’inda zitateguwe mu rubyiruko, aho ubu iri gushyira icyumba cyahariwe urubyiruko kuri buri kigo nderabuzima ndetse no ku mashuri kugira ngo ruhabonere ubumenyi n’ubufasha byarurinda gutwita imburagihe.