Published Tuesday , on 24 July 2018, 21:17:22 by Christophe Hitayezu

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, ntibwashyize mu bikorwa ibyo bwasabwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine, byo kwishyura ibihombo yateje Koperative y’Aborozi b’Amafi y’Inyabitekeri mu karere ka Nyamasheke.

Minisitiri Mukeshimana akemura ikibazo Koperative KOABANYA ifitanye na RAB

Tariki 10 Nyakanga 2018 nibwo koperative KOABANYA yagejeje kuri Minisitiri Mukeshimana ikibazo cy’amafi yahombejwe na RAB, icyo gihe impande zombi zemeranyijwe ko ibyo bihombo RAB izabyishyura bitarenze ibyumweru bibiri, hemezwa kutarenza tariki 24 byaba bitarishyurwa Beatrice wari uhagarariyi iyi koperative akihamagarira Minisitiri ’akabonana na RAB’, gusa na nimero ya telefone bari kumuhamagaraho ntiyayihawe nk’uko byari byasabwe na Minisitiri ubwe.

Bakayija Beatrice wari uhagarariye iyi koperative akaba na Visi perezidante wayo, asobanura ko muri Nzeri 2017 ari bwo baguze na RAB utwana tw’amafi ibihumbi 60, bishyurira rimwe ariko RAB itangira iyabaha mu byiciro.

Agira ati "Twaguze ibihumbi 60, kamwe ari amafaranga 35 kagomba kuba gapima kuva kuri garama 6 kugera ku 8. Baduhaye ibihumbi 10 bya mbere byujuje ibipimo, ukwezi gukurikiyeho bazana ibindi bihumbi icumi byujuje ibipimo, andi ibihumbi 40 bayazanye ari garama 3 na 4 noneho zose zinyura mu myenge ya ’filet’ zirigendera. Amafi yose bayazanye mu mezi atandatu kandi baragombaga kuyaduhera rimwe mu kwezi kumwe." Ibintu bavuga ko na byo byababarishije nabi mu mikurikiranire y’ubu bworozi

Umukozi wa RAB ubishinzwe, Hilaire yisobanura imbere ya Minisitiri

Hilaire wari ubishinzwe muri RAB yisobanuye imbere ya Minisitiri ko koko bayaguze, bakishyura akabashyira icyiciro cya mbere akaza kujya muri konje, ayivuyemo abwirwa ko amafi bahawe yari mato agaca mu myenge akagenda.

Ibi bisobanuro ntibyanyuze Minisitiri kuko yavuze ko kujya muri konje kwe bitahagaritse imirimo ya RAB, kuko ikigo cyakomeje kubaho no gukora, bityo asaba ko bazishyura n’indishyi z’akababaro kubera iki kigohombo.

Minisitiri Mukeshimana yagize ati "Ntimukajye mutekereza ko abantu bari mu bucuruzi amafaranga bayakura mu gikuta bakayabishyura, iyo umuntu abishyuye mujye mumuha ibyo yabishyuye ku gihe, aho niho bikomereye, wajya muri konje utayishyamo RAB yari ihari, ntago RAB yimutse ngo ni uko wagiye muri konje, bariya bantu ntago Banki basabyemo inguzanyo yigeze ihagarika kubaca inyungu, uko RAB yakora nabi kose, niba barasabye inguzanyo yo kugura ibyo banki yagumye isaba inyugu yayo. Ntago rero imikorere mibi ya RAB izajya igenda ngo ibuze abantu ubuzima bapfe kubera ko RAB yananiwe gukora".

Icyo gihe RAB yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo wungirije, Dr. Solange Uwituze ndetse n’ushinzwe ubworozi, Dr. Christine Kanyandekwe, Minisitiri abasaba kwiha igihe bazaba bamwishyuriye maze biha ibyumweru bibiri, abaza umubyeyi Bakayija niba acyemeye maze arikiriza, imyanzuro yemeza ko bagomba kuba bamwishyuye bitarenze tariki 24 Nyakanga 2018.

Dr. Christine Kanyandekwe na Dr. Solange Uwituze bemeye amakosa ya RAB imbere ya Minisitiri Mukeshimana

Icyo gihe ntihahise hagenwa ingano y’ubwishyu hemejwe ko impande zombi zumvikana ubwishyu bukwiye. Mu kiganiro twagiranye na Bakayija Beatrice nyuma y’iminsi 2 hafashwe uyu mwanzuro, yatubwiye ko bishyuwe ibihumbi 40 ari bwo bakumva banyuzwe, gusa kuri uyu wa 24 Nyakanga atubwiye ko RAB yemeye kwishyura ibihumbi 7000 gusa by’abana b’amafi.

Ku wa mbere tariki 16 Nyakanga 2018, twashatse kumenya ingano y’ubwishyu RAB yemera, maze umuyobozi wungirije w’iki Kigo, Dr. Solange Uwituze abwira NONAHA.com ati "Nakubwiye ko tuzabanza kujyayo tugakora igenzura tukamenya ibyishyurwa uko bingana. Ndizera ko ikipe izajyayo muri iki cyumweru".

Amaso yaheze mu kirere, igihe bihaye kigeze nta kirakorwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nyakanga ari na yo tariki yari ntarengwa, Bakayija Beatrice atubwiye ko aherukana n’abo muri RAB icyo gihe, ko nta na kimwe barahabwa ndetse nta na nimero ya telefone ya Minisitiri yahawe yo kubarizaho nk’uko yari yabisabiwe.

Agize ati "Kuva cya gihe ntitwongeye no kuvugana, twateguye ibisanduku twororeramo ariko twarahebye".

Asobanura igihombo n’ayo babahaye yabateje, yagize ati "Twarobye ibisanduku twororeramo, imwe yavagamo ibihumbi 270, ndakubwiza ukuri nta n’ibiro 30 byavuyemo"

Akomeza ati "Tujya kuyagura twari dufite miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, dushora miliyoni 6 n’ibihumbi 400 mbariyemo byose n’udufi n’ibiryo, iyo mbaze numva igihombo baduteye kitari munsi ya miliyoni 6 kuko twari bwunguke nka miliyoni ebyiri n’ibihumbi bisaga magana abiri."

Uretse kwemera kwishyura amafi make atagera kuyangiritse, RAB ntacyo yabwiye koperative ku bwishyu bw’indishyi nk’uko byari byasabwe na Minisitiri.