Published Friday , on 26 January 2018, 23:07:00 by Christophe Hitayezu

Abaturage bamaze igihe bakangurirwa gutera ibiti bivangwa n’imyaka ariko bamwe bakabona ko nta cyo bimaze ndetse ko ari ukubamarira ubutaka ku busa gusa, byatumye Leta ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bari guharanira ko iyi gahunda yahindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu guhitamo ibiti bigendanye n’imiterere y’akarere ndetse no kwigisha abaturage inyungu babifitemo.

Muri gahunda yateguwe na Minisiteri ishinzwe kubungabunga ubutaka n’amashyamba ibinyujije mu kigo gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) bahagurukiye gahunda yo gufasha abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.

Ibiti bivangwa n’imyaka bigirira akamaro imyaka bivanze na yo ndetse na nyiri ukubitera

Mu nama yabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 27 Mutarama 2018, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere no kubungabunga amashyamba, Ngabonziza Prime yagaragaje ko bari kwiga kuri gahunda yo gusuzuma no kwiga ku guteza imbere ibiti bivangwa n’imyaka mu Rwanda.

Ngabonziza Prime yagize ati “Turi kwiga kuri gahunda yo gusuzuma no kunoza gahunda twihaye muri gahunda yo kujyana n’igenamigambi rya leta rya 2020, 2024, 2050 yo kuba abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutera ibiti bivangwa n’imyaka.”

Yongeyeho ati “Ni gahunda zatangiye gushyirwa mu bikorwa ariko turashaka kuvugurura ku buryo bizagirira akamaro buri muturage mu kuba yabona ubwatsi bw’amatungo bimworoheye, kubona imbaho, ndetse no kurwanya isuri binyuze mu guha agaciro ibiti bivangwa n’imyaka kandi ntibiyangize ahubwo bikongera ifumbire mu butaka ndetse n’umusaruro ukiyongera kuko ibiti bituma ubutaka butakaza ifumbire.”

Ifoto rusange y’abitabiriye inama

Dr. Otto Vianney Muhinda, umuyuboza mukuru wungirije ushinzwe gahunda muri FAO Rwanda yasabye Abanyarwanda guha agaciro amashyamba kuko ari imwe mu nkingi zo kugera ku iterambere rirambye mu gihe gito.

Yagize ati “Ubu turi guhangana na gahunda ziba zifitiye abaturage akamaro ariko zigahera mu nyandiko gusa, ariyo mpamvu FAO yemeye gutanga asaga Miliyoni 50 z’Amadorali ($50m) mu rwgo rwo gufasha abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuko aribo bifitiye akamaro mbere y’abandi”

Abari bitabiriye iyi nama bagarutse ku kibazo cyo kuba umubare w’ibiti biterwa utangana n’umubare w’ibiti bikura kuko ibiti bimwe abaturage babirandura ku bushake ibindi ntibibashe gukura kubera imiterere y’Akarere runaka kaba katajyanye n’ubwoko bw’ibiti byagatewemo.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari muri aya mahugurwa bafashe ingamba zikomeye zo kwigisha abaturage gahunda yo kuvanga ibiti n’imyaka kuko ari imwe mu ngamba zo kuba batera imbere mu buryo bworoshye, aho ibiti bivangwa n’ibihingwa bashobora kubisaruraho imbuto, bishobora kubafasha kurwanya isuri, bashobora kubigaburira amatungo cyangwa se kuba babibazamo imbaho bityo bikaba byahindura ubuzimba bw’Abanyarwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru