Published Thursday , on 1 February 2018, 08:16:00 by Christophe Hitayezu

Abakunzi b’umuziki wa Uganda babyukiye ku nkuru y’akababaro y’uko umwe mu bari bagize itsinda rya Good Life, Moses Ssekibogo wari uzwi nka ’Radio’ yitabye Imana. Ni nyuma gato y’uko Perezida Museveni atanze inkunga ya Miliyoni 30 z’amashiringi ya Uganda yo kumuvuza.

Inyandiko yerekana ko inkunga y’umukuru w’igihugu yakiriwe

Amakuru yatanzwe n’ibitaro yari arwariyemo ni uko Radio yitabye Imana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00am) kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018, nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze mu bitaro ameze nabi, ndetse akaba yaranagiye muri koma.

Yagiye muri "Coma" nyuma yo gukubitwa n’umwe mu bashinzwe kurinda akabari yari yasohokeyemo kitwa Sky Lounge ko muri Kampala, tariki 22 Mutarama 2018.

.Hamenyeshejwe iby’urupfu rwe, hanatangazwa ko hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru saa tanu z’amanywa

Amakuru atandukaye yakomeje gukwirakwizwa mu binyamakuru ku cyaba cyarateye ubwo bushyamirane ko byaturutse ku kutumvikana na nyir’akabari byatumye ushinzwe kukarinda amukubita.

Ariko abaganga bemeje ko yakubise umutwe hasi, akagira ibikomere by’imbere, byanatumye abakunzi be bamara iminsi bahangayikiye ubuzima bwe.

Radio wavutse mu 1985 yitabye Imana

Mbere gato y’uko apfa, abakunzi be bari bamuteguriye amasengesho yo kumusengera, yagombaga kuba kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018.

Tariki 30 Mutarama, nibwo ibitaro yari arwariyemo byandikiye ibiro bya Perezida Museveni bimumenyesha ko miliyoni 30 z’amashiringa ya Uganda y’inkunga yo kwishyura ubuvuzi bwahabwaga uyu muhanzi yabagezeho ndetse banashimira umukuru w’igihugu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru