Published Wednesday , on 5 June 2019, 22:25:15 by Bucyibaruta Kabera Samson

Umubikira wayoboraga ikigo nderabuzima cya Rushaki mu karere mu murenge wa Rushaki, Soeur Terimbere Theopiste, yazize impanuka yabereye ahazwi nko kuri 19 mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2019, ikaba yanahitanye umotari witwa Moïse wari umutwaye amujyanye ku kazi aho bari bavuye mu mugi wa Gicumbi.

Amakuru agera kuri Nonaha.com y’abantu bari bazi uyu nyakwigendera Theopiste, avuga ko yavukaga ahitwa i Rebero, Gisuna kwa Samvura ndetse bakanashimangira ko iyo moto yari itwawe na Moïse, yagonzwe n’imodoka y’uruganda rw’icyayi rwo ku Mulindi, uwo mumotari n’umubikira yari ahetse bagahita bahasiga ubuzima.


Soeur Terimbere Theopiste

Imirambo y’aba bombi yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Byumba biherereye mu mugi wa Gicumbi.

Iyi nkuru yongeye gushimangirwa n’ubuyobozi bw’ibitaro by’Akarere ka Gicumbi mu butumwa bwatanzwe bugira buti, “Mwiriwe neza, Hamwe n’umubabaro mwinshi, ubuyobozi bw’ibitaro bya Byumba tubabajwe no kubamenyesha urupfu rw’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rushaki l, Soeur Terimbere Theopiste uguye mu mpanuka ubwo yavaga i byumba mu kazi yerekeza Rushaki. RIP”.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, nk’uko yabitangarije, yavuze ko impanuka yatewe n’uko moto yashatse kunyura kuri iyo modoka bigahita bigongana.