Published Friday , on 21 June 2019, 10:03:04 by Christophe Hitayezu

Mbanda Gerald ushinzwe ishami ry’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), yasohoye igitabo ku wa kane tariki 20 Kamena 2019 kivuga ku Bushinwa n’u Rwanda, akavuga ko yahisemo iki gihugu kuko yagikundishijwe na se kuva ari umwana.


Gerald Mbanda yinjiye mu ruhando rw’abanditsi b’ibitabo

Mbanda avuga ko mu myaka ya za 70 (1970) akiri muto mu myaka icumi n’indi, se yakundaga gusoma ibinyamakuru byo mu Bushinwa kandi akaba ari we abituma ku Iposita, bituma akura akunda inyandiko kandi yiyumvamo igihugu cy’u Bushinwa, ari nabyo mu bitumye asohora iki gitabo kigaragaza uko imiyoborere myiza y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubw’u Bushinwa yatumye impinduka mu bukungu zishoboka.

Agira ati, “U Bushinwa ni igihugu nkurikirana cyane ariko bivuye kuri Papa, yakundaga gusoma ibinyamakuru byo mu Bushinwa bikaza mu iposita, ni jyewe yatumaga kubimuzanira. Byabaga byanditse mu Giswahili jye ntakizi ariko yarasomaga akansobanurira. Bituma nkomeza gukurikirana imizamukire y’icyo gihugu. Mu by’ukuri ni igihugu niyumvamo kuko nabonaga ko ari igihugu cy’abantu bafite icyerekezo, bakunda igihugu kandi bakomera ku muco wabo”.

Mbanda anenga ababyeyi batabonera umwanya abana babo ngo babaganirize, avuga ko bidakwiye kuko kubarekurira ikoranabuhanga bakuramo n’ibibi byinshi, bamwe bibeshya ko ari iterambere.

Prof. Ndabaga Eugene, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wasomye iki gitabo, ashima imiterere yacyo igaragaza ingufu u Rwanda rufite n’iz’u Bushinwa bufite, mu rwego rwo kwisuzuma bakareba ibibazo bafite bakabikemura bakoresheje umuco wabyo.

Uretse abitabiriye imurika ryacyo, iki gitabo cyanashimwe na Senateri Tito Rutaremara na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei, wanishimiye ko ari cyo gitabo cya mbere kivuga ku mibanire y’u Bushinwa n’u Rwanda.

Iki gitabo Gerald Mbanda avuga ko ari cyo cya mbere cye gisohotse ariko ko atari bwo bwa mbere agira igitekerezo cyo kwandika kuko hari icyo yari yatangiye mu 1995 ntigisohoke ariko akaba afite gahunda yo kugisubukura.


Uko igitabo cya Mbanda Gerald kigaragara inyuma