Published Wednesday , on 21 August 2019, 19:55:43 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Umuhanzi Eric-G avuga ko ishema, icyubahiro no kwifata neza n’ubwo bikwiye kuranga abantu bose ku bahanzi bikwiye kuba umwihariko.

Mu kiganiro Eric Ntakirutimana ukoresha izina rwa Eric G muri muzika yagiranye n’umunyamakuru wa NONAHA.com, yavuze ko muri muzika asanga hakiburamo kwiha agaciro no guhatanira ishema rya muzika nyarwanda rikaba ryanaba ikiraro mpuzamahanga, agira ati ’’ Ntabwo ndi mushya cyane muri muzika ariko nzi byinshi kuri muzika kuko nyikurikiranira hafi, biba bibabaje kubona abahanzi twubaha bagira imyitwarire idahwitse bikabangiriza umwuga ndetse bikanahesha isura mbi muzika muri rusange, aha ni naho nerura nkavuga ko Nzapfa ruzungu mu ndirimbo yanjye.’’


Eric G aha yari kumwe na Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu

Ibi bije nyuma y’uko hagiye hanengwa bamwe mu bahanzi bakora umuziki nyarwanda, bamwe bakitotombera ishishura rivugwa mu muziki nyarwanda, imyitwarire mibi n’ibindi. Ubu hari bamwe bamaze gufata iya mbere barwanya iki cyasha, Eric G ni umwe muri abo bahanzi yemera ko amakosa yabaye ariko kandi ngo aje gutanga umusanzu we mu gukosora amwe mu makosa atanga urugero rwiza, yakomeje agira ati ’’Intangiriro ziragora, gusa intego yanjye nyamukuru ni ugutanga umusanzu wanjye muri muzika nyarwanda by’umwihariko mba intangarugero mu myitwarire, mu byo ndirimba, mu byo nkora n’ibindi.’’


Umuhanzi Eric G ngo azapfa Ruzungu

Eric G kuri ubu afite indirimbo z’amajwi zitandukanye nka Nzaza, Umugozi umwe, Nzapfa ruzungu n’izindi.

Indirimbo y’amashusho afite ni Ruzungu, ni nayo yabaye nk’imfura mu kugaragaza ibitekerezo bye mu kwiyubaha nk’uko abyivugira, agira ati ’’ Mu ndirimbo yanjye Ruzungu, mba nshaka kuvuga ko nzarinda ishema ryanjye kugeza mpfuye, n’ubwo ngaragara nita ku mukobwa, nawe mba ngaragaza ko natanga byose nkamwegukana ni kimwe mu ngero mba nerekana ko nakora igishoboka cyose nkitangira ishema ryanjye, muri muzika by’umwihariko’’

Tumubajije aho akura ubushobozi bwa muzika, yavuze ko atifasha kuko afite umuntu umufasha unareberera inyungu ze, ati ’’Sinirwariza ibintu byose kuko mfite ureberera inyungu zanjye, witwa Rukundo Innocent, ni we umfasha mu bikorwa bya muzika kandi nizeye ko mu mikoranire dufitanye imbere ari heza’’.

Ku bijyanye n’imbogamizi mbere y’uko abona umuntu umufasha, byari intambara mu bijyanye no kumenyekanisha ibihangano bye, gusa ubu ngo abona byarakemutse.

Ntakirutimana Eric, ibyo kwitwa Eric G, ngo G bikomoka ku kabyiniriro k’uko kuva mu buto bwe bamwitaga General, atangiye muzika aragahina asigaza G.

Eric G ngo intego ye ni uko azakora muzika ku rwego rushoboka rwose kandi agaharanira isura nziza ya muzika ye.