Published Thursday , on 28 June 2018, 19:36:15 by Christophe Hitayezu

PDG Brenda Thandi Mbatha, ni umuherwekazi ufite inkomoko mu Rwanda, ubu ni umucuruzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga ukorera i Burayi ndetse anaherutse kwegukana igihembo mpuzamahanga cy’umunyafurikakazi wageze kuri byinshi cyitwa GIFA, avuga ko icyamufashije kugera ku byo agezeho ari umuhate n’ishyaka yagize byo gushaka kuba urugero ku bandi bagore benshi ndetse no kubatinyura kwinjira mu bucuruzi.

PDG Brenda avuga ko abagore bari mu bucuruzi bukomeye atari benshi ugereranyije n’abagabo, bityo ko bikwiye ko na bo bitinyuka kuko na we yabigerageje ari muto ubu akaba yarabigezeho.

Ubu amaze imyaka 20 mu bucuruzi ariko mu rwego mpuzamahanga ni ukuva mu mwaka wa 2009, akaba yaratangiye ubucuruzi afite imyaka 16 y’’amavuko muri Congo Brazzaville.

PDG Brenda Thandi ubu akora ubucuruzi bwo gukodesha amazu agezweho i Paris mu Bufaransa, i Bruxelles mu Bubirigi ndetse akagira n’ubucuruzi butandukanye muri Congo Brazzaville, yemeza ko nibura buri mwaka agura inzu kandi nta deni rya Banki akoresheje.

Uyu mucuruzikazi yabanje gukora mu muryango mpuzamahanga witwa Committe International de Secour, nyuma akaza kubasezera agatangira ubucuruzi bw’inyama (Boucherie).

PDG Brenda avuga ko yaje kujya mu bucuruzi bw’imyambaro, aho yambikaga abanyacyubahiro muri Congo Brazzaville, aza gufungura inzu itunganya uburanga (Sallon de Coifure) yaje kuvamo ajya mu bya Resitora, aha avuga ko ari we wagaburiye abitabiriye amarushanwa ya FESPAM mu mwaka wa 2012.

Yaje kwagura ubucuruzi bwe ku rwego mpuzamahanga abikesha ubutumire bwa ’Sallon des entrepreneurs’ yabereye muri Champs-Élysées mu Bufaransa, ibi byamufashije kwagura ibitekerezo abona ko gushora imari i Burayi bishoboka.

Yaje gufungura za Alimentation zikomeye mu Bubiligi no mu Bufaransa ari byo yaretse ajya mu by’amazu kuko ngo ari byo byinjiza menshi kandi ntibisabe gukoresha benshi.

Uyu mucuruzikazi avuga ko n’abandi banyarwandakazi bakwiye kwitinyuka bakaba abashoramari kandi ko bidasaba gushora menshi kuko umuntu ahera kuri duke tukagenda twaguka akagera ku bucuruzi bukomeye.

Amwe mu mafoto ya PDG Brenda Thandi Mbatha yakira igihembo cya GIFA muri uku kwezi kwa Kamena 2018










Birebe mu mashusho

Reba amwe mu mateka ya PDG Brenda