Published Thursday , on 20 December 2018, 20:50:11 by Bucyibaruta Kabera Samson


Ni umwe mu banyeshuri 12 biga muri Kaminuza zo mu Rwanda bahembwe nyuma yo kwerekana ubuhanga mu guhanga ubwirinzi buhamye bwo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Manzi Muneza Redempta uvuka mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Buyoga, amashuri ye yisumbuye yayize mu ishuri ryisumbuye rya ES Kiyanza riherereye mu karere ka Rulindo, ubu akaba ari umunyeshuri wa kaminuza ya Mount Kenya University (MKU)

Manzi Muneza Redempta wiga ibijyanye n’Ikoranabuhanga (IT) muri MKU ni we mukobwa rukumbi wegukanye ibihembo tariki 18 Ukuboza 2018, ahembwa mudasobwa, telefoni na modem ya 4G. Yagiriye bagenzi be inama yo kutitinya.

Bahembwe ibikoresho by’ikoranabuhanga

Nk’umukobwa wagaragaye muri 12 bahembwe, yavuze ko icyambere ari ugutinyuka ngo kuko byari bisanzwe bimenyerewe ko abakobwa batajya bitabira ibintu bijyanye n’ikoranabuhanga, agira ati “igihe kirageze ngo abakobwa natwe dutinyuke ibyo bari basanzwe bamenyereye ko tutabishobora. N’ubwo nahembwe ndi umukobwa 1 byaranshimishije ariko nanone mbabazwa n’uko abakobwa bagenzi banjye usanga bagifite akantu ko kwitinyamo”

Arongera ati ‘‘Ibanga nakoresheje ni ugukorana n’abandi no gukunda ibyo nkora. Mbere twari tuzi ko ibitero by’ikoranabuhanga bibaho ariko nyuma yo guhugurwa byaradufunguye cyane tubona ko dukwiye kubyibandaho. Twumvise agaciro ko kurinda umutekano w’ibikorerwa kuri internet.’’

Aya marushanwa yari yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA).

Irushanwa ryarebye ku bushobozi bwo kugaba ibitero by’ikoranabuhanga, uko wabyirinda (defending) no kubungabunga umutekano w’ikigo nyuma yo kubimenya (responding). Abanyeshuri 52 baturutse muri kaminuza 10 nibo bahatanye ku munsi wa nyuma w’irushanwa, mu gihe abari bitabiriye amarushanwa bagera kuri 400 kuva muri Mata uyu mwaka.