Published Tuesday , on 14 August 2018, 06:13:00 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Umunyamakuru wa Radiyo Ishingiro yasezeranye imbere y’Imana n’umufasha we Yadufashije Sarah tariki 4 Kanama 2018 muri Paruwasi ya Gihara Runda.

Nkurunziza avuga ko icyo yasabye Imana ari cyo yamuhanye, ati ”Urabizi ko umuntu wemera kristo wese hari ibyifuzo iyo asenga atura Imana, nanjye rero mu byifuzo byanjye naturaga Imana nayisabaga kuzampa umugore umeze nka Sarah kandi yaramumpaye koko, urabizi ko umugore mwiza atangwa n’Imana”.

Nkurunziza Pacifique mu kwezi kwa buki

Mu minsi mike amaze arushinze, Nkurunziza avuga ko amaze kubona itandukaniro ryo kubaka no kubaho uri ingaragu, agira ati ”Urumva byo byonyine kubyuka wumva hari umuntu ukubaza ngo waramutse ute ni ibintu byiza cyane, ubundi nabibwirwaga na bashiki banjye kuri telephone ariko nabwo si buri munsi, ariko nibo babimbazaga inshuro nyinshi gusa n’ubu baracyambaza uko naramutse, kugira umufasha rero ntako bisa”.

Nkurunziza Pacifique ni umunyamakuru kuri Radio Ishingiro kuva mbere y’umwaka wa 2012, yakoreye Ishema TV akanakora inkuru zitambutswa ku binyamakuru bitandukanye byandika byifashishije murandasi.

Pacifique na Sarah