Published Tuesday , on 2 July 2019, 15:46:08 by Bucyibaruta Kabera Samson

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo hamwe n’abanyerondo b’umwuga, ku cyumweru tariki 30 Kamena 2019 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Bisesero mu karere ka Karongi, aka gace ka Karongi ahahoze ari Kibuye akaba ari agace gafite amateka yihariye cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iyo ukigera kuri uru rwibutso ubona amacumu icyenda ashushanya amakomini 9 yari agize Kibuye. Ubona inzu 3 buri nzu ifite ibyumba 3 ubwo byose bikaba ibyumba 9, izo nzu zigenda zirutana nk’uko ya makomini 9 yarutanaga, bigashushanya uko Abatutsi bagendaga bashira bicwa.

Mu kwerekeza kuri ayo mazu, ugenda unyura mu nzira igoramye ishushanya inzira igoranye banyuzemo barwana bikomeye, aho barwanaga n’abari bafite imbunda bo bakoresha amacumu n’amabuye.

Abanyabisesero bagaragaje ubutwari budasanzwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari nayo mpamvu yatumye aba baturage bajya gusura uru rwibutso kuko bibafasha kwibuka banigira ku mateka. Abanyabisesero barwanyije interahamwe n’abasirikare bitabaza amacumu n’amabuye ariko biranga biba iby’ubusa kuko batari kubona imbaraga zagombaga guhashya umwanzi wari ufite imbunda n’ibitwaro bikomeye.

Umuyobozi w’umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba, yasabye abanyerondo gukangurira bagenzi babo batabashije kugera kuri runo rwibutso kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, anababwira ko bagomba kubungabunga umutekano w’abo bashinzwe kurinda nk’uko biri mu kazi kabo ka buri munsi baca ukubiri n’amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose.