Published Saturday , on 17 August 2019, 18:17:16 by Christophe Hitayezu


Jean Kambanda wabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa na Leta yariho icyo gihe. Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana, hashyizweho guverinoma y’inzibacyuho, Jean Kambanda aba ari uba minisitiri w’intebe.

Jenoside kuva yatangira gukorwa, Kambanda niwe wari minisitiri w’Intebe. urubanza rwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, rwahishuye byinshi ku migambi n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa.

Uyu mugabo mu kuburana kwe, ntabwo yiriwe arushya urukiko, kuko yahise yemera ibyaha byose yaregwaga, birimo gutegura no gukora Jenoside, ubwicanyi bwibasiye abasivile, n’ibindi.

Mu iburana rye, Kambanda yemeye ko yayoboraga inama z’abaministiri, izaba perefe n’abandi bayobozi abashishikariza kwica Abatutsi. Yemeye ko yanakoresheje imvuga gashozantambara yavugaga ngo "Wima igihugu amaraso, imbwa zikayanywera ubusa."

Uru rubanza rwa Jean Kambanda ni kimwe mu bimenyetso bishimangira uruhare rwa Leta mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi filime mbarankuru yakusanyije amashusho y’urubanza rwa Jean Kambanda, bishyirwa mu kinyarwanda na Dubbing Rwanda kugira ngo abantu bamenye uko iryo buranisha ryagenze.

Jean Kambanda yakatiwe gufungwa burundu, bituma aba umuyobozi wa guverinoma wa mbere ku isi hose wahamijwe icyaha cya Jenoside.

Hari imvugo zakoreshejwe mu rubanza muri ICTR nyuma zaje guhindurirwa inyito, nk’itsembabwoko n’itsembatsemba byahindutse Jenoside yakorewe Abatutsi.