Published Tuesday , on 20 February 2018, 20:02:20 by NONAHA

Urubyiruko rurangije Kaminuza mu by’ubuhinzi rugiye gukorana n’abahinzi b’ibirayi bo mu turere twa Nyabihu, Burera, Musanze na Rubavu mu gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ibirayi, aho wasangaga bamwe mu bahinzi badahingira ku gihe, abandi ntibasarurire igihe ndetse hari n’abandi batakoreshaga inyongeramusaruro uko bikwiye.

Ku itariki ya 6 Gashyantare 2018, nibwo uru rubyiruko rwateraniye mu karere ka Musanze , maze ruhabwa inama n’ ubuyobozi uko bagomba kuzamura umusaruro w’ibirayi, ukava aho wari uri ukagera ku rundi rwego.

Havugimana Vincent ni umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’ibirayi mu Rwanda, FECOPORWA, yavuze ko uru rubyiruko rugiye gukorana n’amakoperative agera ku 137, n’amakusanyirizo 134, kandi ko buri muntu azahabwa koperative akoreramo, yongera kubibutsa ko kuba inyangamugayo ari byo bizatuma abahinzi babiyumvamo ndetse n’umusaruro wabo ukarushaho gutera imbere.

Havugimana Vincent, umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda

Havugimana yababuriye ko mu gihe bari ku murimo wabo batagomba guhishira uwo ari we wese wagaragaweho na ruswa, ikindi abizeza ko bazafatanya n’inzego zibishinzwe.

Kagwera Edith, umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Minisiteri y’ ubuhinzi n’ubworozi , nawe yibukije ururubyiruko ko bagomba gukora ibishoboka byose abahinzi bakabiyumvamo kandi ko ibyo bagiye gukora ari byo bizabahesha kugera ku yindi ntambwe, aragira ati "Uruhare ni urwanyu kugirango abo mugiye musanga babiyumvemo, ikindi kandi hari ubumenyi mugiye kubavomamo kandi ko guca bugufi kwanyu ariko kuzatuma mukorana neza nabo".

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubuhinzi, Ngendahayo Jean, we yabwiye uru rubyiruko ko ikintu cya mbere abifuzaho ari uko mbere yo gutangira babanza guhiga imihigo kandi bakazayesa, kugirango buri muntu na koperative akoreramo bazabashe kureba niba hari icyahindutse, byaba nta cyiyongereye bakazamenya uko basuzuma ikibitera, ikindi ngo ni uko bagomba kuza batiyita abayobozi b’amakoperative, ko ahubwo baje kongerera ubumenyi abahinzi, babafasha gukoresha inyongeramusaruro, guhingira igihe n’ibindi byinshi bigamije kuzamura umusaruro.


Abayobozi batandukanye bo muri Rubavu, Burera, Nyabihu na Musanze bari baje guha impanuro urubyiruko rugiye gufatanya n’abahinzi b’ibirayi

Josephine Mujawamariya