Published Thursday , on 7 June 2018, 10:46:46 by Christophe Hitayezu

Bamwe mu rubyiruko rwize ubuhinzi rwatoranyijwe mu gihugu hose kwimenyereza umwuga binyuze mu makoperative n’ibigo bitandukanye bikora ibijyanye na bwo, bavuga ko hari impungenge ko bazajya bakora ingendo ndende kurusha abandi kandi bagenerwa ibingana.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kamena, ni bwo iyi gahunda ihuriweho na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi (RYAF) ndetse n’Umuryango w’Abanyamerika w’Iterambere, USAID, yinjizwagamo urundi rubyiruko rugera kuri 250, rugiye gushyirwa mu makoperative n’ibigo buri wese mu karere atuyemo bakajya bahabwa inyoroshyangendo y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 buri wese.

Uru rubyiruko rwifuza ko mu kuruha aho ruzajya rukorera hakwitabwa ku birometero rukora ntiharebwe gusa niba rutarengejwe uturere kuko tuba ari tunini.

Murekatete Jeannette, avuga ko uturere ari tunini hakwiye kwitabwa ku birometero buri wese azajya akora, agira ati "Hari akarere usanga bitoroshye kugera aho wakorera n’ubwo waba utarenze akarere ugasanga igiciro cy’urugendo ari kinini, ukaba wakora urugendo rurerure wenda hari n’ikigo cyangwa koperative iri hafi ariko ntube ari ho ushyirwa kubera ko batasabye abimenyereza umwuga".

Nsengimana Jean Damascene na we ashima iyi gahunda ariko agashimangira ko ibijyanye n’ingendo zizakorwa byakwitabwaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Fulgence Nsengiyumva, avuga ko kubashyira mu turere batuyemo ari ukugirango hagabanywe ingendo bakora bava iwabo, agira ati "Ntidushaka kumva hari uwagize ibibazo byo kwishyura inzu, ntawe dushaka uzavanwa mu karere atuyemo ngo ajyanwe mu kandi".

Gusa n’ubwo yemera ko hari abo bizasaba kuva mu mirenge imwe bajya mu yindi bikaba byabasaba gutega moto, nta buryo bwo kwita ku birometero buri wese adakwiye kurenza agera aho akorera nk’uko babyifuza.

Nsengiyumva Fulgence asobanura iby’iyi gahunda

Iyi gahunda igamije kubaka ubuhinzi bushingiye ku bumenyi bukorwa n’abanyamwuga kandi kinyamwuga. Ubusanzwe iyi gahunda yo kwimenyereza yamaraga amezi atandatu, ariko ku busabe bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiranye amasezerano n’ikigo gishinzwe kongera ubumenyi mu Rwanda muri Nyakanga 2017, ko aba bazajya bamara umwaka wose.

Kanda hano ubone andi mafoto ajyanye n’iki gikorwa