Published Tuesday , on 9 July 2019, 12:30:51 by Christophe Hitayezu

Iserukiramuco mu buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, rizwi nka ’Ubumuntu Arts Festival’ rigiye kongera kubera i Kigali mu mikino yerekana ibikorwa bya kimuntu. Uyu mwaka, iri serukiramuco rizibanda ku ruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imbogamizi zenyegeza urwango n’ivangura ndetse no kwimakaza ibiganiro byo kubwizanya ukuri mu bantu.

Rizaba tariki ya 12-14 Nyakanga 2019 ahabera ibitaramo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho kwinjira ari ubuntu kuri buri wese. Rigiye kuba ku nshuro ya gatanu rigamije kubaza ibibazo no gusangira ibisubizo byabyo ku mibanire y’abantu ku isi hose, kuva ku busumbane n’akarengane kugera ku rwango n’ivangura, aho rizitabirwa n’abahanzi bavuye mu bihugu 16.

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 8 Nyakanga 2019, Hope Azeda watangije iri serukiramuco yavuze ko imbogamizi zikiri nyinshi mu muryango nyarwanda ndetse no ku Isi muri rusange kandi uruhare rw’ubuhanzi n’ubugeni mu kuzikuraho rushoboka.

Agira ati "Niba ubuhanzi n’ubugeni bishobora gukoreshwa mu gusenya no kubaka, twe twahisemo kubukoresha mu kubaka umuryago nyarwanda. Urebye mu Rwanda hari ibibazo byinshi bishingiye ku mateka y’igihugu cyane cyane Jeoside yakorewe Abatutsi. Ariko hari n’ibishingiye ku ikoranabuhanga, ugasanga umuntu yariyanze azi ko atari nk’abandi kuko adakurekirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, ibyo bikamubuza amahoro ugasanga ahora mu bishoboka byose ngo imbuga nkoranyambaga ze zikurikirwe".

Binyuze mu bihangano n’ibiganiro bitandukanye byateguwe, abazaryitabira bazamenya byinshi ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Iyo inkuta Zivuyeho, Ukuri Kujya Ahabona. Ibi kandi bizahuzwa no gusangira ibitekerezo n’inkuru.

Hope agira ati, “ Isi yacu iri kurangwa no kuba ba nyamwigendaho no kugirirana urwikekwe. Imipaka ikomeje kubuza abantu kugenda no gutekereza mu bwisanzure. Nk’abahanzi, ni inshingano yacu gukwirakwiza ubutuma bwiza bugamije guhindura imitima n’imitekerereze. Dushaka kandi kubera urugero rwiza abazadukomokaho kugira ngo bazabe baharanira amahoro ndetse babe n’abayobozi barangwa n’urukundo. Iri serukiramuco ni umwanya mwiza cyane wo kureka ubuhanzi bugakora akabwo mu guhindura byinshi.”

Bamwe mu bahanzi bazitabira iri serukiramuco barimo Mbabazi Lilian wo muri Uganda, akaba ari no mu ba mbere bamaze kugera i Kigali.


Mbabazi Lilian nawe wari mu kiganiro n’abanyamakuru

Iri serukiramuco rizabanzirizwa n’igitaramo cyiswe "Ikaze Night Party" kizabera muri KCEV hazwi nko muri Camp Kigali, tariki 11 Nyakanga 2019 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba.