Published Friday , on 6 April 2018, 23:08:02 by Christophe Hitayezu

Imwe mu miryango itari iya Leta ndetse n’abari mu butegetsi bwite bwa Leta bemeranywa ko abana batagira uruhare rukwiye mu ishyirwaho ry’ingengo y’imari ya Leta, bityo ngo hakaba hakwiye impinduka abana nabo bakagira uruhare mu gupangira ibibagenerwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mata 2018, mu nama Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO yagiranye n’imiryango itandukanye ifite ibikorwa bijyanye no kurengera abana hagamijwe kureberwa hamwe uruhare ry’umwana mu igenwa ry’ingengo y’Imari ya Leta.


Bamwe mu bana batumiwe muri iyi nama bagaragaje ko badahabwa umwanya uko bikwiye ngo batange ibitekerezo, Uwera Zamida ni umwana uhagarariye abandi mu karere ka Nyarugenge yagize ati “Turifuza ko ingengo y’imari igenewe abana yakongerwa, urebye abana batiga, abari ku mihanda n’abandi bafite ibibazo, nkatwe tubahagarariye tubura icyo dukora kuko hataboneka amafaranga twakoresha”.


Zamida uhagarariye abana muri Nyarugenge

Nyirabahire Languida, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gasabo yavuze ko abana bahura n’ibibazo byinshi bikwiye kwitabwaho binyuze mu ngengo y’imari yihariye, yagize ati “Hari abana bahura n’ibibazo by’imirire mibi tugomba kwigisha ba nyina uko babategurira indyo yuzuye, hari abacikiriza amashuri, hari abahura n’ibibazo byo kubura ubuvuzi, ibyo byose byitaweho mu ngengo y’imari byaba ari byiza, navuga ko urugendo rukiri rurerure, ariko Leta y’u Rwanda ikomeza kubishyiramo ingufu, rero ni byiza ko n’ababyeyi babyumva kugira ngo umwana agire uruhare mu ngengo y’imari ibagenewe”.


Nyirabahire asanga ari ngombwa n’uruhare rw’ababyeyi

Perezida wa CLADHO Sekanyange Jean Leonard yavuze ko bidakwiye ko umwana akomeza gutekererezwa nk’uko byahoze, ko ahubwo ibibagenerwa bikwiye kujyana n’ibyo bifuza, yagize ati "Umwana ushobora no kugenda ukamugurira umwenda ntawishimire kuko utamujyanye ngo ahitemo ibara akunda, n’ibikinisho ni uko uba ukwiye kumujyana akihitiramo, niyo mpamvu rero no mu kugena ingengo y’imari abana baba bakwiye gutanga ibitekerezo bagendeye ku byo bifuza".


Sekanyange avuga ko bikwiye ko abana babanza kugishwa inama

Ubu burenganzira bw’abana mu gutanga ibitekerezo nyamara hari aho bwubahirizwa n’ubwo abana bavuga ko nyuma ababishinzwe batagaruka ngo babereke ibitekerezo byemewe n’ibitaremewe bityo bamenye ibizakorwa n’ibitazakorwa cyangwa ibizategereza ikindi gihe.


Abana babonye umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo

Ikindi kandi cyagaragajwe n’abana ni uko n’ingengo y’imari bagenerwa n’ubwo bavuga ko ari nke idakoreshwa bityo umwaka ukarangira amafaranga bagenewe atarakoreshejwe nabwo bakibaza aho ajya hakabayobera.