Published Wednesday , on 10 October 2018, 15:04:27 by Igorora Iritararenga Dieudonne


Kuri uyu wa kabiri taliki 09 Ukwakira, mu gace ka Kagoshima mu Buyapani ubwo urusamagwe rwo mu bwoko bw’umweru basangaga rwakomerekeje bikomeye uyu murinzi bakamujyana kwa muganga igitaraganya.

Nk’uko Paris Match dukesha iyi nkuru yabyanditse, ngo uyu murinzi wa pariki igisamagwe cyamuteye aho yararaga kiramukomeretsa cyane. Abatabazi ngo bahageze batinzeho bamusanga hasi yakomeretse cyane.

Uyu warindaga Pariki ya Hirakawa iherereye mu gace ka Kagoshima mu Buyapani ni Akira Furusho wari ufite imyaka 40.

N’ubwo bagerageje kumugeza kwa muganga igitaraganya byarangiye Furusho atakaje ubuzima kuko abaganga batabashije gutabara ubuzima bwe.

Si ubwa mbere inyamaswa zihitanye abazitaho kuko hirya no hino ku isi kuko no mu Rwanda byigeze kubaho ubwo inkuri yahitanaga ushinzwe kuyitaho.