Published Saturday , on 19 May 2018, 11:29:20 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi, nyuma y’uko umusore arasiye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Santa Fe, muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Nk’uko umukuru wa Polisi mu gace ka Harris County, Ed Gonzalez yabitangaje ngo muri abo 10 bapfuye abenshi ni abanyeshuri.

N’ubwo umusore w’imyaka 17 y’amavuko, Dimitrios Pagourtzis, ari we yarashe undi muntu umwe bivugwa ko ari umunyeshuri ari mu maboko y’inzego zishinzwe iperereza arimo guhatwa ibibazo.

Mu ijambo rya Perezida Donald Trump yavuze ko iki gitero kije kiyongera ku bindi bikomeje gutwara ubuzima bw’abantu muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bityo ngo intwaro zishyira mu kaga ubuzima bw’abazitunze n’abandi zikwiye kubavanwamo.

Si ubwa mbere kuko iri shuri rya Santa Fe ryigeze gufungwa mu kwezi kwa Gashyantare, aho n’ubundi havugwaga iraswa, gusa ritigeze rigaragaza ibimenyetso cyangwa ngo rigire uwo rihitana.

Ku bijyanye n’iraswa mu mashuri yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ubu yari ibaye inshuro isaga iya 20 havugwa iki kibazo nk’uko The New York Times dukesha iyi nkuru ibivuga.