Published Thursday , on 22 February 2018, 22:42:26 by NONAHA

Muri raporo yiswe Citizen Report Card 2017 y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yerekana uko abaturage bashima cyangwa banenga gahunda zitandukanye mu bukungu, imibereho myiza, ubuzima, ubuhinzi, ibikorwa remezo ,uburezi ndetse n’izindi, yerekanye ko uturere tugize umujyi wa Kigali tuza mu myanya ya nyuma mu kugira serivisi zishimiwe n’abaturage.

Ubwo hagaragazwaga ishusho y’umugi wa Kigali, Dr Nsengumukiza Felicien ushinzwe ubushakashatsi muri RGB, yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, habajijwe abanbtu 1170 harimo 330 bo muri Kicukiro, 540 bo muri Gasabo ndetse n’abagera kuri 300 bo muri Nyarugenge, muri aba bantu harimo abashimye ndetse n’abanenze.

Impuzandengo rusange y’imyanya y’Intara, Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa nyuma n’amajwi 65.70% mu gihe Intara y’Amajyaruguru iza ku mwanya wa mbere n’amanota 75.18%, Iburasirazuba ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 73.37%, Intara y’Iburengerazuba ikaba iya Gatatu n’amanota 69.90%, iy’Amajyepfo ifite amanota 69.15% ikaba iya kane.

Mu mujyi wa Kigali hari ibibazo bitandukanye by’ubutaka, mituweri ku buryo nko ku Muhima kugeza ubu hari abantu batarabona Mituweri zabo kandi barishyuye, ikindi Dr Nsengumukiza yavuze ngo ni uko amakimbirane mu mujyi wa Kigali akabije ndetse n’ibijyobyabwenge kurusha mu tundi turere.

Mu nzego z’umutekano DASSO mu mujyi wa Kigali bayishima bingana na 53,6%, Polisi bakayishima 94,6% naho Igisirikare kigashimwa ku kigero cya 97,0%.

Me Rutabingwa Athanase, Perezida wa njyanama y’umujyi wa Kigali, yavuze ko abayobozi b’uyu mujyi bagoma gukora cyane kugirango badakomeza kugaragaza isura mbi mu guha serivisi abaturage, ikindi ngo njyanama y’akarere igomba kwegera abatuge kugirango barusheho kubabona,

Dr Kayitesi Usta, umuyobozi wungirije wa RGB, nawe ati "Turifuza ko tuvunika kandi tukavunikira abanyarwanda, twahisemo ubumwe niyo mpamvu tugomba kumva iterambere kimwe, kuko twebwe abanyarwanda ibyo twahisemo ari ukuba umwe, kubazanya ibyo dukora ndetse no kureba tutirengagije ubukene.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka 2017, ingo zigera ku 11.000 zo muturere twose tw’igihugu zakoreweho ubushakashati harimo 1170 bo mu mujyi wa Kigali, kandi bukaba bukorwa buri mwaka.

Josephine Mujawamariya