Manchester United ni ikipe yabaye ubukombe mu Bwongereza no ku ruhando mpuzamahanga, aho ari nayo yanyuzemo abanyempano b’ibitangaza bafatwaga nk’inkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza nka David Beckham, Paul Schools, Gary Neville na Phil Neville mu myaka ya za 92, aha hari ku bwa Sir Alex Ferguson, kuva yagenda byananiye abatoza benshi kuyigumisha ku isonga, haribazwa niba Zinedine Zidane, nyuma yo gukora amateka muri Real Madrid, ariwe waza kuba umucunguzi wayo.

Umutoza Jose Felix Mourinho, wagiye ufatwa nk’umunyabigwi, ubwo yazaga muri Manchester United, baramuririmbye, bavuga ko amakipe aje kuyahangamura, gusa bisa n’aho bibeshyaga kuko bagenzi be b’abanyabigwi nka David Moyes na Louis Van Gaal baruseyeho, gusa nabo byarabananiye bava muri iyi kipe.

Moyes, ibumoso, Van Gaal, hagati na Mourinho, ibumoso, ntibahiriwe muri Manchester United.

Gusimbura umusaza Ferguson bikomeje kuba ingorabahizi, aho icyuho cye gikunze kugaruka, aho bivugwa ko kubera gutsindwa kwa hato na hato kwa Manchester United nk’ikipe yitangiye ikubaka igikundiro n’igitinyiro mu Bwongereza no ku isi yose, ngo uyu musaza yaba yarabujijwe n’abaganga gukomeza kwitabira imwe mu mikino ya Manchester kuko uko batsindwaga byashyiraga ubuzima bwe mu kaga kurushaho.

Kuva Ferguson yagenda Manchester yabuze uwayiha ibyishimo birambye

Ku wa kabiri tariki 18 Ukuboza, ni bwo ikipe ya Manchester United yasohoye urwandiko rugaragaza ko Mourinho atakiri umutoza wa Manchester United, nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 3-1, byiyongera ku yindi mikino myinshi yagiye atitwaramo neza. Uyu mugabo yanibukijwe abakinnyi benshi yaguze batatanze umusaruro nk’uko byari byitezwe, n’amakimbirane ya hato na hato yagiye agirana n’abakinnyi.

Mourinho yirukanywe amaze guhesha Manchester United ibikombe birenga bibiri

Kuri ubu hari abatoza batandukanye barimo kunugwanugwa, barimo Ole Gunnar Solskjaer, wabaye ufashe ikipe by’agateganyo, Pochettino n’abandi.

Zinedine Zidane ari mu bifuzwa cyane na Manchester United cyane ko nyuma yo kunyeganyeza isi atwara irushanwa rya UEFA Champions League inshuro eshatu zose ari muri Real Madrid, nyuma akaza gusezera ku bushake, haribazwa niba ari we aza akibagiza agahinda abafana ba Manchester United bafite kuva Sir Alex Ferguson yasezera muri Manchester United nk’uko bamwe mu bakunzi b’iyi kipe babitangarije CNN.