Published Thursday , on 16 May 2019, 22:57:43 by Christophe Hitayezu

Mu biganiro byihariye ku ikoranabuhanga mu buhinzi cyabereye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi, mu nama y’iminsi ine yiga ku ikoranabuhanga rigamije guhindura Afurika imaze kumenyerwa nka Transform Africa Summit, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine yagarutse kuri zimwe mu ngamba u Rwanda rwashyizeho zirimo n’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi.

Minisitiri Mukeshimana yibukije ko ubuhinzi ari umwuga ukorwa n’abasaga 70% by’abatuye u Rwanda, bukagira uruhare rwa 30% rw’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), bityo ko bigoranye kuzamura iterambere ry’igihugu kandi icyiciro kinini cy’ubukungu kidashorwamo imari ihagije.

Kugeza ubu inguzanyo zijya mu buhinzi zingana na 5% gusa by’izitangwa zose mu Rwanda. Bimwe mu bituma ibigo by’imari bitaguriza imishinga y’ubuhinzi hakaba haza ku isonga icyizere gike itanga cyo kunguka nk’uko byanagarutsweho na Karusisi Diane, uyobora Banki ya Kigali, BK.

Leta y’u Rwanda iherutse gutangiza gahunda igamije kunganira abahinzi bakabona ubwishingizi bw’ubuhinzi bwabo bityo bikizeza ibigo by’imari ko nta gihombo.

Iyi gahunda yatangiye kugeragerezwa ku gihingwa cy’umuceri mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Bugesera na Gisagara ndetse n’ibigori mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Ngoma, Gicumbi, Rwamagana, Huye na Rulindo, hamwe n’ubworozi bw’inka z’umukamo mu turere twa Musanze, Nyanza, Rwamagana, Gicumbi, Gatsibo, Nyagatare, Burera na Ruhango.

Avuga kuri iyi gahunda, Minisitiri Mukeshimana yagize ati, "Gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi iherutse gutangizwa, izafasha kuzamura ishoramari mu buhinzi. Abahinzi bazabasha kujya bakoresha ubwishingizi bwabo nk’ingwate maze babone inguzanyo".


Minisitiri Mukeshimana Gerardine

Atangiza iyi nama kuri uyu Gatatu tariki 15 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyateza imbere Afurika biri muri Afurika, ndetse ko biri mu cyumba iyi nama yaberagamo. Yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye bwa Leta n’inzego z’abikorera kuko zitagera kuri byose zonyine.

Mu rwego rw’ubu bufatanye, Banki ya Kigali yatangije kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi, gahunda yise IKOFI yagenewe abahinzi n’aborozi ndetse igamije kubafasha kugera ku nguzanyo itabasabye ingwate.